Emery Bayisenge na Rayon Sports bemeranyijwe gukorana mu gihe cy'Umwaka

Jul 19, 2025 - 18:35
Emery Bayisenge na Rayon Sports bemeranyijwe gukorana mu gihe cy'Umwaka

Ikipe ya Rayon Sports na Emery Bayisenge, basinye amasezerano yo gukorana mu gihe cy'Umwaka umwe.

Aya masezerano yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga [7] 2025.

Uyu myugariro mpuzamahanga w'Umunyarwanda w'Imyaka 30 y'Amavuko, yerekeje muri iyi Kipe yambara Umweru n'Ubururu, avuye muri Gasogi United.

Mbere yo kujya muri Gasogi United, Emery yanyuze mu yandi makipe atandukanye arimo ay'imbere mu gihugu, mu karere no k'Umugabane w'Afurika muri rusange.

Mu Rwanda, yakiniye Ikipe ya Isonga, anayibera Kapiteni. Yanyuze kandi muri APR FC na AS Kigali.

Mu Makipe yo mu Karere, yakiniye Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Uretse mu Karere, Emery yakiniye Ikipe ya KAC de Kenitra yo muri Maroke, na US Alger yo muri Algeria. 

Aya makipe yombi yo muri Afurika y'Amajyaruguru, yayakiniye hagati y'Umwaka w'i 2016 na 2018.

Uyu myugariro, yibukirwa ku kuba ariwe wari Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu bakinnyi batarengeje Imyaka 17, yakoze amateka yo gukina Imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi, cyakiniwe mu gihugu cya Mexique mu 2011.

U Rwanda rwabonye iyi tike nyuma yo kwakira Igikombe cy'Afurika, rugatsindirwa k'umukino wa nyuma n'Igihugu cya Burkina Faso.

Uretse gusinyisha Emery Bayisenge, Rayon Sports yaboneyeho gutangaza ko abakinnyi barimo: Olivier Niyonzima, Amiss Cedric, Ntarindwa Aimable na Eric Rutanga nabo ari abakinnyi bayo mu gihe cy'Umwaka umwe. N'ukuvuga, mu Mwaka w'imikino w'i 2025-26.

Aba bakinnyi kandi baje basanga abandi barimo: Prince Musore, Chris Rushema, Gloire Tambwe, Mohamed Chelly, goalkeeper Drissa Kouyaté, striker Chadrak Bingi Bello, Aimable Ntarindwa na Abdulaziz Harerimana, basinye mu minsi ishize.

Biteganyijwe ko bazayifasha mu mikino ya Shampiyona n'iy'Igikombe cy'Amahoro imbere mu gihugu, ndetse n'iya CAF Confederations Cup ku rwego mpuzamahanga.

Igipimo cyabo cya mbere, kiri tariki ya 15 Kanama [8] 2025, mu mukino uzahuza Rayon Sports na Yanga Africans, ku munsi Rayon Sports yise 'Gikundiro Day'.

Uyu mukino ukaba uzakinirwa muri Sitade Amahoro ntagihindutse, nk'uko amakuru THEUPDATE ifite abivuga.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0