Umutungo wa Elon Musk wagabanutseho Miliyari 43 z’Amadorali
Nyuma y’uko mu Byumweru bibiri bishize, Elon Reeve Musk, yari yatangaje ko yabaye umuherwe wa mbere ku Isi wujuje Tiriyari y’Amadorali y’Amerika, kuri ubu ubutunzi bwe bwagabanutse.
Ikinyamakuru Bloomberg gikora inkuru zicukumbuye ku butunzi bw’abatuye Isi, kigaragaza ko iyi Tiriyari y’Amadorali y’Amerika, yagabanutseho Miliyari 43.
Urutonde rugaragaza abatunze akayabo ku Isi, ruvugururwa buri munsi saa kumi n’imwe n’iminota 30 (17:30) ku isaha y’i New York.
Urwo ku wa kabiri w’iki Cyumweru, rwagaragaje ko umutungo we wari Miliyari 957 z’Amadolari, uvuye kuri Tiliyari 1.11 y’Amadolari wari uriho mu minsi itageze kuri 14 ishize.
Uko kugabanuka kwatewe n’igabanuka rikomeye ry’imigabane ya kompanyi SpaceX na kompanyi Tesla, mu gihe muri rusange agaciro ko ku isoko ry’imari n’imigabane kagabanutse mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Iri gabanuka ryenyegejwe n’ugushidikanya kurimo kwiyongera ku nyungu y’igihe kirekire y’ubwenge buhangano (AI).
N’ubwo habayeho iryo gabanuka, Musk aracyari umuherwe wa mbere ku isi, ndetse umutungo we uracyaruta cyane uw’abamugwa mu ntege, barimo ‘Jeff Bezos, Mark Zuckerberg, Bernard Arnault na Larry Ellison’.
Tariki ya 12 Kamena (6) 2026, nibwo Musk yabaye umuntu wa mbere ku Isi wujuje Tiriyari y’Amadorali y’Amerika, mu gihe Tiriyari imwe ingana na Miliyari 1000.
Yujuje aka kayabo ubwo imigabane ye muri Sosiyete ye ‘SpaceX’ ikora ibijyanye y’Ibyogajuru yiyongeraga cyane, nyuma yo gushyira imigabane ku Isoko ry’imari n’imigabane.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



