Mbere yo kwitabira CHAN, Nijeriya izakina umukino wa gicuti na APR FC

Ikipe y'Igihugu ya Nijeriya, yatangaje ko izakina Umukino wa gicuti na APR FC, mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN 2024, itagenyijwe kubera muri Kenya, Uganda na Tanzaniya.
Nijeriya iri ku itsinda rya kane isangiye n'Ibihugu bya Senegal, Congo na Sudani, izanyura i Kigali mbere yo kwerekeza ku Kirwa cya Zanzibar ku Nkombe y'Inyanja y'Abahinde, aho izakinira iyi mikino.
Umukino wa gicuti uzayihuza na APR FC, uteganyijwe ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, tariki ya 29 Nyakanga [7] 2025, ukazakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera.
Imikino ya CHAN 2024, iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ta 02 n'iya 30 Kanama [8] 2025.
Umukino wa mbere wa Nijeriya, uzayihuza na Senegal ifite iri rushanwa, tariki ya 07 Kanama [8] 2025, ukazakinirwa kuri Sitade ya Amaan.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka mushya w'imikino, kuri iki Cyumweru, Ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gicuti wayihuje na Gasogi United, urangira iyitsinze ibitego 4-1.
Ibi bitego byabonetse mu mukino wakiniwe kuri Sitade Ikirenga i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, byatsinzwe na: Ouattara Djibril, Ruboneka Bosco, William Togui na Mamadou Sy.
Muri uyu mwaka mushya w'imikino w'i 2025-26, APR FC izahagarira u Rwanda mu mikino y'Irushanwa rya CAF Champions, irushanwa itakunze guhirwamo mu myaka ishize.
Nyuma yo gucakirana na Nijeriya, biravugwa ko mu rwego rwo gukomeza gufasha Umutoza mushya Taleb Abderrahim gutyaza abakinnyi no kwitegura neza, APR FC izakina indi mikino ya gicuti irimo uw'uzayihuza na: Simba SC na Azam FC zo mu gihugu cya Tanzaniya ndetse na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo ntagihindutse.
Uretse umukino wa Nijeriya, indi yose iteganyijwe mu Kwezi gutaha kwa Kanama [8] 2025.
What's Your Reaction?






