Huye: Sebutege yasabye abitabiriye ‘Car Free Day’ kurinda ubuzima bwabo no kuzitabira Kwibuka32

Apr 1, 2026 - 12:19
Huye: Sebutege yasabye abitabiriye ‘Car Free Day’ kurinda ubuzima bwabo no kuzitabira Kwibuka32

Nk’uko bisanzwe, buri Cyumweru Akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, hakorwa Siporo rusange kizwi nka ‘Car Free Day’.

Ni igikorwa gifasha abakitabiriye kugira ubuzima buzira umuze.

N’ubwo Akarere ka Huye kayigize umwihariko, ariko ikorwa hafi mu gihugu hose, cyane ku Cyumweru cya mbere n’icya nyuma cy’Ukwezi.

Muri Car Free Day yakorewe mu Umurenge wa Ngoma tariki ya 29 Werurwe (3) 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashishikarije abayitabiriye kwirinda icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima bwabo.

Mbere yo kubasaba ibi, habanjwe gukorwa Siporo yo kwirukanka n’amaguru mu buryo byoroheje (Jogging), hakoreshwa Imihanda iri rwagati mu Mujyi wa Huye.

Iyi Siporo yakomereje kuri Sitade Kamena, yakorwa imyitozo ngororamubiri hagamijwe kugorora ingingo.

Nyuma y’iyi myitozo, Sebutege yagize ati:“Ndabasaba kugendera kure icyakangiza ubuzima bwanyu. By’umwihariko, Urubyiruko rukwiye kugendera kure ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangamira iterambere ryabo”.

Yunzemo ati:“Mu gihe Igihugu kigiye kwinjira mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndabasaba kuzagira uruhare muri ibi bikorwa, mugira uruhare mu kubungabunga amateka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge”.

Uretse siporo, abitabiriye iyi Siporo bisuzumishije ku bushake indwara zitandura nka ‘Diyabete n’umuvuduko w’amaraso’.

Nyuma yo kwisuzumisha, abipimishije bahawe ubujyanama hagamijwe kubafasha kwita ku buzima.

Abitabiriye iyi Siporo, bavuga ko irenze kwidagadura, ahubwo ari inkingi ikomeye mu kubaka ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.