Rwanda: Perezida wa Madagascar yakiriwe muri Village Urugwiro

0Shares

Kuri uyu wa Mbere muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoelina uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Nyuma yo kumwakira mu cyubahiro kigenewe abakuru b’ibihugu, abakuru b’ibihugu byombi bahise bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Abakuru b’ihigu byombi kandi bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Madagascar.

Perezida Rajoelina araza no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida wa Madagascar asura ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri mu Karere ka Rulindo, ahazwi nka Nyakabingo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame arakira ku meza mugenzi we Rajoelina.

Perezida wa Madascar yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabiriye inama y’ubucuruzi ihuje abikorera bo mu bihugu byombi. Muri iyi nama hagaragajwe amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu aba bashoramari bashoramo imari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *