Ibigwi bya Tom Close byakomojweho n’abakomeye mu myidagaduro

Niba nawe uri umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka X, Facebook na Instagram byanze bikunze wahuye na bumwe mu butumwa bushimagiza ibikorwa bya Dr. MOYOMBO Thomas (Tom Close) ku bikorwa bye by’ubuhanzi ndetse n’uruhare yagize ngo urwo ruganda rube rugeze aho rugeze aha.

Jun 18, 2025 - 16:09
Ibigwi bya Tom Close byakomojweho n’abakomeye mu myidagaduro

Niba nawe uri umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka X, Facebook na Instagram byanze bikunze wahuye na bumwe mu butumwa bushimagiza ibikorwa bya Dr. MOYOMBO Thomas (Tom Close) ku bikorwa bye by’ubuhanzi ndetse n’uruhare yagize ngo urwo ruganda rube rugeze aho rugeze aha.

Theupdate yabashije gusoma bumwe muri ubwo butumwa cyane cyane ubw’abafite amazina azwi cyane muri uru ruganda maze tubakorera inkuru igaruka ku bigwi by'uyu muhanzi muri muzika nyarwanda.

Abarimo  Alex Muyoboke wabaye umujyanama n’ureberera inyungu z’uyu muhanzi mu myaka ya 2006 kugeza 2010 Nyuma bakaza gutandukana mu buryo bwavuzweho ibitandukanye, Gentil Gedeon Ntirenganya wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro kuri radiyo zitandukanye mbere y’uko yiyegurira ibiganiro atambutsa kuri shene ye ya YouTube ndetse na Tidjara Kabendera wamamaye cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda ni bamwe mu bagaragaje uruhare rwa Tom Close.

Bamuvuze nk’umunyabigwi muzima muri muzika nyarwanda wabaye ikitegererezo ku kiragano cy,'ubu kubera urukundo, ubuhanga n’umurava yagaragaje kuva ubwo yatangiraga umuziki atirengagije inshingano zindi yari afite dore ko yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga.

Mu bikorwa yakoze abimburira abanda harimo no gufungura amarembo ya muzika nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga ubwo yatangiraga imishinga n’abahanzi bo mu bindi bihugu nka Sean Kingston wo muri USA (Good Time), General Ozzey, Radio & weasel, Big Fizzo na Proffesor Jay.

Tom Close kandi yatwaye ibihembo bitandukanye nka PGGSS Season I, Salax Awards mu myaka ya 2008 kugeza muri 2011 mu byiciro bitandukanye ndetse ni nawe muhanzi wa mbere wahawe amasezerano yo kwamamaza serivisi za MTN Rwanda nyuma yo gusangira urubyiniro na Shaggy.

Mu bindi ashimirwa harimo kuba ariwe muhanzi ufatwa nk’uwa mbere mu bashakiye inzira inyana ya R&B mu Rwanda, acira inzira barumuna be nka Meddy, The Ben na King James ndetse abimburira abahanzi bandi gusohora umuzingo w’indirimbo ubwo muri 2008 yashyiraga hanze umuzingo yise "KUKI".

Tom Close yahinduye byinshi byatumye muzika nyarwanda yitwa igezweho ikundwa ndetse bitinyura urubyiruko rundi gukora indirimbo nziza kuko yaberetse ko byose bishoboka

Tom Close yashimiwe uruhare rwe muri muzika nyarwanda

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0