USA: Perezida Joe Biden amerewe ate nyuma yo kugwa hasi mu Muhango wo gutanga Amapeti kuri ba Ofisiye

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ameze neza nyuma yo gutsitara akitura hasi mu Muhango wo gutanga Impamyabumenyi ku Ishuri ry’Igisirikare kirwanira mu Kirere, ryo muri Leta ya Colorado.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubwo Perezida Biden yituraga hasi yafashijwe guhaguruka, akomeza igikorwa cyo gushimira Abasirikare 921 barangije amasomo.

Karine Jean-Pierre ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yavuze ko Biden ameze neza cyane kandi ko yuriye mu ndege amwenyura cyane. Abamurebaga bavuga ko aha yagendaga ntawe umusindagiza.

Amwenyura, ubwo yari ageze kuri White House ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, Perezida Biden yatangarije Abanyamakuru ko yatezwe n’Umufuka w’Umucanga.

Amakuru yatangajwe n’Ibitangazamakuru bifite Abanyamakuru bakurikirana inkuru zo muri ‘White House’, avuga ko Biden yari yatsitaye ku Mufuka urimo Umucanga ubwo yajyaga ahavugirwa ijambo.

Amashusho y’ibyabaye yerekana Biden atunga Urutoki kuri umwe mu Mifuka y’Umucanga yakoreshejwe mu gusigasira Icyuma cy’Ikoranabuhanga asomeraho ijambo, kizwi nka (Téléprompteur), ubwo yari afashijwe guhaguruka n’Umutegetsi wo mu Gisirikare kirwanira mu Kirere n’abandi babiri bo mu Itsinda rimucungira Umutekano.

Uku kugwa kwe kwiyongera ku guhubuka ku Igare rye gutandukanye no ku kugwa azamuka Amadaraja yo ku Ndege ye ya Air Force One.

Abanenga Biden bavuze ko ashaje cyane ku buryo adakwiye kwiyamamariza Manda ya Kabiri nka Perezida.

Biden si we Perezida wa mbere wa Amerika utsitaye ari imbere ya za ’Camera’ z’Abanyamakuru, kuko mu Muhango wo mu 2012, Perezida Barack Obama yatsitaye azamuka Amadaraja, mu gihe mu Mwaka w’i 1975 Perezida Gerald Ford yaguye ku Madaraja y’Indege ye ya Air Force One.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *