Rwanda: Gusana ibyangijwe n’Ibiza byo muri Gicurasi bizatwara Miliyoni 296$

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yatangaje ko isesengura ry’agateganyo ryashyizwe ahagaragara ryerekanye ko hakenewe Miliyali 296 z’amafaranga y’Urwanda kugira ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 01/06/2023, mu nama yayihuje n’itangazamakuru hagamijwe kuritangariza ibyakozwe n’ibiteganijwe gukorwa.

Kuri ubu, abagizweho ingaruka n’Ibiza bacumbikiwe muri Site zigera kuri 25 mu Turere twibasiwe n’Ibiza.

Izi Miliyaridi 296 Frw ni amafaranga yikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’ayari yatangajwe nyuma y’uko Ibiza biba, kuko MINEMA yari yatangaje ko hakenewe Miliyaridi 130 Frw

Mu bisobanuro byatanzwe ku mpamvu amafaranga yiyongereye ku ayari yatangajwe mbere, kubera ko icyo gihe hahise habarurwa ibyangijwe n’ibigomba gusanwa mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uyu munsi kuko ibikenewe gusanwa bigera kuri 90% byamaze kumenyekana.

Uretse kwita ku mibereho y’abangiririjwe n’ibiza hahise hanakorwa imihanda minini iri nyabagendwa cyane byagaragara ko gukorwa kwayo byihutirwa. 17 ikaba yarahise yongera kuba nyabagendwa muri 20 yari yangiritse, hamwe n’indi 35 ihuza uturere yamaze kuba nyabagendwa muri 57 yangiritse, byose byiyingera ho ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi byasanwe nabyo byari byangiritse , ariko bikaba bigomba gukorwa mu buryo burambuye.

Marie Solange Kayisire, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, avuga ko nubwo hari ibyakozwe bitari bike ariko Kandi ibigikenewe gukorwa ari byinshi.

Ati:”Ibigikenewe gukorwa ni byinshi kuko isesengura rigaragaza ko hakenewe Miliyali 296 kugirango dusubiranye ibyangiritse. Ni ibintu biremereye cyane murabyumva, ariko kandi biri ngombwa ko tuzabikora icy’ihutirwa ni ukubanza gusubiza mu buzima busanzwe Abaturage”.

Agaruka ku izamuka ry’ingengo y’imari kugira ngo habashe gusanwa ibyangiritse n’ibiza bisubiranywe, Minisiteri w’ubutegetsi Jean Claude Musabyimana yavuze ko amafaranga yavuzwe areba ibintu byinshi bitandukanye.

Ati:”Kiriya gihe hari  ingengo y’imari yavuzwe, icyo gihe twavuga amazu angana gutya yasenyutse n’ibyagombaga gusanwa bingana gutya. Uyu munsi rero dufite imibare igaragaza aho tumaze kugera ubu hejuru ya 90% ibintu bigomba gusanwa nibura turabizi, tuzi inzu zasenyutse burundu, tuzi izangiritse igice kimwe n’aho ziherereye turahazi. Tuzi imihanda yangiritse, ibiraro, inganda z’amashanyarazi n’ibindi bigomba gusanwa, ibyo byose nibyo Minisiteri yababwiye bizatwara ariya mafaranga”.

Biteganijwe ko Miliyali 30 arizo zizakoreshwa mu kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza, andi akazakoreshwa mu gusana ibindi bikorwaremezo bitandukanye byangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *