Cricket: Charity Cricket Club yegukanye Irushanwa rifungura Umwaka w’Imikino 2023

0Shares

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Ikipe ya Charity Cricket Club yegukanye Irushanwa rifungura Umwaka w’Imikino 2023, ryateguwe na Dafabet ku bufatanye n’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 5 asanzwe akina Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu bagore arimo; Gabanga Queen’s Cricket Club, Indatwa Hampshkre Cricket Club, White Clouds Cricket Club, Sorwathe Cricket Club na Charity Cricket Club.

Ku mukino wa nyuma, Charity Cricket Club yahigitse Indatwa Hampshire Cricket Club ku kinyuranyo cy’amanota 2.

Muri uyu mukino, Indatwa Cricket Club niyo zatsinze Toss (gutombora gutangira ukubita Udupira ‘Batting’ cyangwa utera Udupira ‘Bowling’, ihitamo gutangira i Bowling.

Mu gice cya mbere cy’umukino, Charity Cricket Club yatangiye ikubita udupira, yashyize amanota 80 mu gihe Indatwa Cricket Club yakuye mu Kibuga abakinnyi 5 ba Charity Cricket Club.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Indatwa Hampshire Cricket Club ntayakuyemo ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Charity Cricket Club, kuko yagitsinzemo amanota 78, mu gihe yakuye mu Kibuga abakinnyi 6 ba Indatwa Hampshire Cricket Club.

Uyu mukino ukaba warangiye Charity Cricket Club iwegukanye ku kinyuranyo cy’amanota 2.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, yegukanye Igikombe cyaherekejwe n’Amafaranga 500,000 y’u Rwanda.

Indatwa Hampshire Cricket Club yatsindiwe mu mukino wa nyuma, nayo yahaye Igikombe giherekejwe n’Amafaranga 300,000 y’u Rwanda.

Uretse ibikombe byahawe amakipe yitwaye neza, hanahebwe abakinnyi bahize abandi muri iri rushanwa.

Aba barimo;

  • ALICE Ikuzwe ukinira Sorwathe Cricket Club wahize abandi mu gukurikira Udupira mu Kibuga (Best Fierder)
  • MARI Diane Bimenyimana ukinira Charity Cricket Club wahize abandi mu gutera Udupira (Best Bowler)
  • KEVIN Awino ukinira Charity Cricket Club wahize abandi mu gukubita Udupira (Best Batter)
  • GISELE Ishimwe ukinira Indatwa Cricket Club watsinze amanota 6 inshuro nyinshi (Many Sixes)
  • Maze JANET Mbabazi wahize abandi muri iri Rushanwa (MVP)

Agaruka kuri iri rushanwa, Uwimana Sonia ushinzwe iterambere ry’abagore mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda yagize ati:

Twishimiye ko iri Rushanwa ryagenze neza. Abari n’abategarugoli baryitabiriye batweretse k urwego rumaze kuzamuka imbere mu gihugu by’umwihariko mu mukino wa T10.

Imikino nk’iyi ikinwe mbere y’uko ikipe y’Igihugu ihaguruka yerekeza mu gihugu cya Nijeriya mu mikino mpuzamahanga, itweretse ahari ibyo gukosora, kuko kuba tuzajya muri Nijeriya aritwe dufite iki gikombe tugiye gukinira, bizadusaba gukoresha imbaraga ngo tukisubize.

Umukino wa Cricket umaze imyaka itarenga 22 ugeze mu Rwanda, gusa umaze kubaka izina mu mikino y’imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bikaba bishingira ku mbaraga Ishyirahamwe ry’uyu mukino imbere mu gihugu bashyize mu kuwuteza imbere, by’umwihariko binyuze mu bakiri bato, aho babasanga mu bigo by’amashuri bigaho bakawubakundisha.

Kugeza ubu, uretse mu Mujyi wa Kigali, Cricket ikinwa mu gihugu by’umwihariko mu bigo bishamikiye kuri ba Rwiyemezamirimo.

Amafoto

Charity Crictet Club yegukanye Irushanwa rifungura Umwaka w’Imikino 2023

 

Indatwa Hampshire Cricket Club yatsindiwe ku mukino wa nyuma ku kinyuranyo cy’amanota 2

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *