Kwizera Ibitangaza byamushoye mu Madeni

Evarline Okello ari mu marira nyuma yo kujya mu myenda akurikiye ibitangaza by’Umupasiteri.

Uyu mudamu utuye mu kazu gato ahitwa Kibera, agace gaherereye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, aho kuri ubu atagisigaranye n’urwara rwo kwishima.

Okello yatangarije Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC ko nyuma yo kumara amezi menshi adakorera amafaranga, yaje kwigira inama yo gushaka ibisubizo.

Aha ngo nibwo yaje kumva Umupasiteri ushobora kumusengera akamukiza ubukene bwe, ubwo yamusabaga ko bahura yamuciye Amadorali 115.

Aya Mafaranga uyu mubyeyi yaciwe yitwa “ituro ry’imbuto” muri Kenya, aho afatwa nk’ubufasha buhabwa Pasiteri, uyatanze akakira igitangaza kiyasimbura.

Okello yitabaje inshuti ye, ayiguza amafaranga mu izina rye nyuma yo kuhamirizwa ko amasengesho y’uyu Mupasiteri akora ibitangaza, ndetse ko mu Byumweru bike amafaranga ye azamugarukira mu buryo bw’ibitangaza.

Ikibabaje, ibi bitangaza byarangiye bibaye ibitangaza nyine, maze Umubyeyi arategereza araheba.

Uyu Mubyeyi yatangaje kandi ko nyuma y’ibi yise Ubutekamutwe, Ubuzima bumukomereye bitewe ni uko kuri ubu nta kazi afite ndetse n’inguzanyo yafatiwe ikaba yarikubye ikaba irenge Amadorali 300, mu gihe nta gitekerezo cyo kuyishyura.

Ibi kandi byatumye atana na ya nshuti yamufashije kubona inguzanyo y’Ituro, uyu namwe kuzamwishyura ngo bikaba bigoranye.

Ati:“Ibintu byarushijeho kuba bibi, natakaje ibyiringiro byose”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *