Rwanda: Abakorera Ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika

Spread the love

Mu gihe ubuzima bukomeje guhenda nk’uko byagarutsweho mu cyegeranyo kinyanje n’ibiciro ku masoko cyashyizwe hanze mu cyumweru gishize, aho ibiciro byazamutse hejuru ya 45% mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu abacururiza muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda bakomeje kuvuga ko aho bukera nihatagira igikorwa ubucuruzi bwabo bukomeza kujya mu manga.

Igamije kureba niba koko ibivugwa n’abacuruzi ari byo, kuri iki Cyumweru THEUPDATE yageze ahazwi nko mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Mazu akorerwamo Ubucuruzi, isanga Imiryango myinshi ifunze, n’iy’itwa ko ifunguye, ubona bigoye kubona umuguzi winjiramo abagana.

Ibi kandi ni mu gihe abaturage benshi bakomeje kugaruka ku kibazo cy’ibura ry’amafaranga, mu gihe bo bagomba kuzuza ibyo basabwa birimo; Kwishuyra ubukode bw’Amazu, Imisoro ndetse guhemba abakozi bakoresha.

Nyuma y’ibi, bamwe mu bacuruzi twaganiriye bagize bati:

Uyu mucuruzi mu by’ukuri azunguka ate, azungukira he? mu gihe nawe afite izindi nshingano agomba kuzuza acungiye kuri ubu bucurizi?

Hari uwakwibaza ko uku gufungwa kw’amaduka kwaba gufitanye isano n’uko hari ku Cyumweru, umunsi benshi bafata nk’ikiruhuko, gusa, ibi ntabwo bifitanye isano na busa.

Bamwe bati:

Ntabwo bigipfa koroha, kuko nk’Umucuruzi wacuruzaga Miliyoni ku munsi, kuri ubu acuruza Ibihumbi 200 byonyine ku munsi.

Ibi bikaba bigenda biba ikibazo ku rwego hari n’aho usanga imiryango y’Ubucuruzi imwe n’imwe yakodeshwaga, yaravuyemo abantu, hakaba hashira Ukwezi hataraboneka uyikodesha.

Uretse izi nzu z’Ubucuruzi, n’iyo utembereye ku Muhanda ugasanga ibintu bimeze bityo.

Aha, kuri iki Cyumweru byari bigoranye ko wabona Ikinyabiziga gitambuka Munsi y’Umunota, benshi bakibaza niba mu by’ukuri, abantu bataza kwikora ku munwa kuko no gukora baba batakoze, nyamara benshi bagahamya ko ntacyo bizigamiye cyabeteye kumva batajya gushakisha nk’ibisanzwe.

Abatari bacye bashingiye kuri ibi, bibaza igihe ibintu bizongera gusubirira mu buryo, abantu bakongera bagakirigita ifaranga nk’uko byahoze.

Uku kubura kw’amafaranga gutera n’abacuruzi gukinga imirango ntaho kwaba guhuriye n’ubujura bumaze iminsi buvugwa mu Mujyi wa Kigali?

Kuri iyi ngingo, THEUPDATE yaganiriye n’umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali utifuje ko amazina ye atangazwa, agira ati:”Mu rwego rwo guhangana n’iri bura rw’amafaranga ndetse n’ubucuruzi bukomeje kugenda nabi, aha Leta yashyira imbaraga mu guteza imbere iby’imbere mu gihugu”.

“Nkange mu rugo ni mu Karere ka Ruhango, ariko abaturage bahatuye bari basanzwe bahinga Imyumbati kuri ubu bararumbije. N’iyo hari abashoboye kweza, abayibagurira usanga babishyura nabi cyangwa bakabambura nabo bagacika intege. Hakaba hari n’abayishobora mu bihugu bituranyi kuko bo babishyura amafaranga atubutse, gusa aya nayo aba ari agatonyanga mu nyanja iyo agarutse imbere mu gihugu”.

“Leta ni ishyire imbaraga mu gukora ubuhinzi mu buryo bwa rusange, igakangurira abaturage kubyaza umusasuro Amazi ari mu gihugu, bagahinga buhira aho kurangamira Imvura. Ibiribwa byabonetse, iki cyaba umwe mu muti”.

“Imibereho igoranye ikomeje guteza amakimbirane mu ngo, kuko bitewe n’uko ubuzima buhenze, amafaranga akaba yarabuze, usanga abacuruzi ntacyo bakibona, bityo hagati y’abashakanye bakitana ba mwana kandi ari uko ibitwara amafaranga ari byinshi kandi nt’ana hari”.

“Uretse kuba umuntu yitwa ngo arakora, iyo hiyongereyeho Imisoro ihanitse, ibi kugira icyo ugeraho biragoye”.

“Leta nidufashe ihangane n’ikibazo cy’Imisoro nk’uko byanakomojweho na Perezida wa Repubulika Kagame Paul, kuko byagaragaye ko bibangamiye abaturage”.

Uyu yasoje agira ati:”Nk’uko Leta yacu yagiye ikemura ibindi bibazo, iki nacyo nizeye ko izakivugutira umuti, kuko bitabaye ibyo, ibijyanye n’imibereho byakomeza kuba ingorabahizi kuri rubanda”.

One thought on “Rwanda: Abakorera Ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika

  1. Yewe I Yubucuruzi byo ni amayobera pe, ufungura company ugirango ushakishe,
    Umusoro ngo w’ isuku wa RDB 10000 ugahita utangira kuwishyura buri kwezi, isuku yo muzibanze 5000 , umutekano 5000, ubukode wenda 100000
    Ukibaza ukuntu company zitanganya ubushobozi Zishyuzwa umusoro ungana bikayoberana, ukibaza ukuntu indi misoro RRA iyisonera umwaka ariko ngo uwa RDB ugahita utangira kuyivoma itarashinga imizi, ese niba ari umusoro wi isuku ubwo ayisuku yandi nayiki???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *