Amateka yanditswe!! U Rwanda rwatsinze Umukino warwo wa mbere mu Gikombe cy’Isi cya Cricket

0Shares

Ntako bisa kwesa umuhigo, bikaba akarusho iyo bikorewe i Mahanga. Ibi nibyo Abangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 19 y’Amavuko bakina Umukino w’Intoki wa Cricket bamaze gukorera muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kwirahira Zimbabwe mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Isi. Ibi babigezeho nyuma y’uko ku Cyumweru batari bahiriwe n’umunsi wa mbere w’iri Rushanwa, kuko bari bakozwe mu jisho na Pakistan.

Nyuma yo gukora aya mateka yafashwe nk’ibitangaza hashigiwe ku uyu mukino umaze imyaka 22 gusa ugeze mu Rwanda, mu gihe Zimbabwe iri hafi kuzuza Imyaka ikabakaba 42 ikina uyu mukino, Intsinzi yaririmbwe, Ibendera ry’u Rwanda rizamurwa muri Afurika y’epfo, nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19 yari imaze kwivuga iya Zimbabwe.

Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe niyo yatsinze Toss ‘guhitamo gutangira utera udupira (Bowlin) cyangwa ukubita udupira (Batting)’, ihitamo gutangira Bowling, mu gihe iy’u Rwanda yatangiye i Battinga.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 119 muri Overs 20, mu gihe abakinnyi 8 aribo bakuwe mu Kibuga na Zimbabwe (8Wickets).

Mu gice cya kabiri Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo itsinde uyu mukino, ntabwo yorohwe na gato n’Abanagavu b’u Rwanda kuko muri Overs 18 n’Udupira 4, u Rwanda rwari rumaze gukura mu Kibuga abakinnyi bose ba Zimbabwe (10 All out Wickets), mu gihe yari imaze gutsinda amanota 80 gusa.

Uyu mukino ukaba warangiye muri rusange u Rwanda ruwegukanye ku kinyuranyo cy’amanota 39.

Nyuma yo kwegukana uyu mukino, u Rwanda rwahise rukatisha itike irujyana mu kiciro gikurikiraho kizwi nka ‘Super Six’.

Muri uyu mukino, GISELE Ishimwe, kapiteni w’Abangavu b’u Rwanda, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino, nyuma yo gutsinda amanota 34 mu dupira 24 yakinnye.

MUNYANKINDI Bernabe Toussain, uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uyu mukino aganira n’Itanagazamakuru, yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi y’Igihugu cyababyaye, aboneraho gushihikariza abandi Banyarwarwanda baba muri iki gihugu kuza ari benshi gushyigikira iyi kipe mu mikino izakurikiraho.

Aba Banyarwanda bageneye agahimbazamushyi aba bangavu kuri buri mukino, ariko bavuga ko by’umwihariko kuri iyi ntsinzi y’uyu munsi, biribuze kuba akarusho.

Nyuma yo kwivugana Zimbabwe, biteganyijwe ko Abangavu b’u Rwanda bazagaruka mu Kibuga ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023, bakina umukino wa nyuma wo mw’itsinda rya mbere n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Amafoto

Image
GISELE Ishimwe, kapiteni w’Abangavu b’u Rwanda, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino, nyuma yo gutsinda amanota 34 mu dupira 24 yakinnye

 

Abangavu ba Zimbabwe bakozwe mu jisho n’ab’u Rwanda mu buryo batakekaga 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *