Abitabiriye Igitaramo cya Jose Chameleone kigasubikwa n’Imvura, yaraye abakoreye icya rurangiza (Amafoto)

Umugande Joseph Mayanja wamekanye muri Muzika nka Dr. Jose Chameleone yakoze Igitaramo cyafashwe nk’icy’Amateka kitabiriwe n’Umubyeyi we, Prossy Mayanja cyiswe “Gwanga Mujje”.

Mu Ijoro ryo ku wa 24 gashyantare 2023, nibwo hasubukwe Igitaramo cya Chameleone “Gwanga Mujje ” yari yarateguye kikaza gusubikwa, kubera Urubyiniro rw’aho yagomba kuririmbira rwasenywe n’Imvura, n’ubwo hari andi makuru yavugaga ko byatewe n’Umumotari yagongesheje Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Kuri iyi nshuro, cyabereye kuri Cricket Oval Lugogo, aho byari biteganyijwe ko Jose Chameleone ariwe Muhanzi w’imena mu bandi bose baje kumushyigikira.

Akigera ku Rubyiniro, yishimiwe n’abafana benshi bari bamufitiye urukumbuzi, ndetse na Nyina umubyara biramurenga afatwa n’Ikiniga azenga Amarira mu Maso, azamura amaboko ashima Imana k’ubw’umuhungu we.

Prossy Mayanja, yerekanye aya marangamutima nyuma yo kubona ko umuhungu we yishimiwe n’abafana benshi kwihangana biramunanira.

Muri iki Gitaramo cyari kihagazeho hashingiwe ku biciro byo kukinjiramo, Chameleone yashyigikwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’Abahanzi batandukanye bo mu gihugu cya Uganda barimo Pallaso, Bebe Cool n’abandi…

Amafoto

Umubyeyi wa Chameleone yarenzwe n’urugwiro rwagaragarijwe Umwana we, azamura amaboko hejuru aha Imana Icyubahiro

 

Chameleone yakoresheje ingufu nyinshi ashimisha abafana be.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abakunzi ba Muzika muri Uganda bari babukereye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *