Cricket: Ikipe y’Igihugu y’abagore igiye gukora amateka yo gukina umukino wa mbere mu gikombe cy’Isi


image_pdfimage_print

Umunyarwanda aho aba ari hose aba yifuza ko Igihugu cye kigwizaho ibyiza, ibi bikaba akarusho ku bakunzi b’Imikino aho baryoherwa no kubona Idarapo ry’Igihugu rizamurwa.

Kuri iyi nshuro ntabwo riza kuzamurwa n’Umupira w’amaguru cyangwa indi mikino, ahubwo ni umukino umaze imyaka 22 gusa utangiwe gukinwa mu gihugu, aho ikipe y’abangavu batarengeje imyaka 19 gusa y’amavuko iza kuba ikorera amateka muri Afurika y’Epfo, ubwo iza kuba ikina umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyi myaka.

Ni amateka adasanzwe kuko mu bihugu 54 bigize Afurika, u Rwanda ruza kuba ruhagarariye uyu Mugabane rwo na Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo yakiriye iyi mikino.
Ibi rwiteze kubikora mu gihe guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama kugeza 29 Mutarama 2023, m gihugu cya Africa y’Epfo haza kuba habera Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mukino wa muri Cricket.
Abangavu b’u Rwanda barakoze amateka yo gukatisha iyi tike nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika bahigitse ibihugu by’ibihangange muri uyu mukino birimo ‘Uganga, Sierra Leone, Namibia, Botsuwana, Mozambique, Malawi, Nigeria na Tanzania.
Nyuma yo gukatisha iyi tike, Abangavu b’u Rwanda bisanze mw’itsinda rya kabiri rifatwa nk’itsinda ry’urupfu muri iri rushanwa, aho ruri hamwe n’ikipe y’Igihugu y’u Bwonvereza, Pakistan ndetse na Zimbabwe.

Hshingiwe kuri aya makipe ari hamwe n’u Rwanda mu itsinda rya kabiri, abakurikiranira hafi uyu mukino, batanga amahirwe y’uko ikipe izava muri iri tsinda ko ariyo ishobora kuzegukana iki gikombe.

Ni mu gihe itsinda rya mbere ririmo amakipe ya ‘Austaralia, Bangladesh, Sir Lanka na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Naho itsinda rya gatatu rikaba rigizwe n’ikipe z’Ibihugu bya ‘Ireland, Indonesia, New Zealand n’ikipe y’igihugu y’Ubuhinde bw’Uburengerazuba (West Indies).
Itsinda rya nyuma ari ryo rya kane ryo rikaba rigizwe n’ikipe y’Igihugu y’Ubuhinde, Afurika y’Epfo yakiriye iri rushanwa,Scotland na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye imikino 3 ya gishuti, itsindamo 2 itsindwa 1.

Umukino wa mbere rwawursinze Indonesia ku kinyuranyo cy’amanota 5, mu gihe uwa kabiri rwawutsinzwe na New Zealand ku kinyuranyo cy’amanota 63.
Mu mukino wa gatatu u Rwanda rwaratsinze Ireland ku kinyuranyo cy’inota.
Kuri iki Cyumweru, nibwo biteganyijwe ko amateka aza kwandika ku ruhande rw’u Rwanda, aho ruza kuba rucakirana n’ikipe y’Igihugu ya Pakistan.

Nyuma y’uyu mukino, ku wa kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, rukazakina umukino warwo rwa kabiri rwisobanura n’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe, mu gihe umukino wa nyuma w’amatsinda ruzawukina ku wa kane n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.
Agaruka ku myiteguro bagize mbere yo kwinjira muri iri rushanwa, GISELE Ishimwe, Kapiteni w’aba Bangavu, yemeza ko imikino 3 ya gishuti bakinnye hari icyo yabafashije cyane ko bakinnye n’amakipe akomeye ndetse bakanayatsinda.
Ashingiye kuri ibi akaba yemeza ko ntakabuza bagomba kwitwara neza.

KENNETH Bryson Bugingo, umutoza wungirije w’ikipe y’Igihugu, yatangaje ko bagize igihe cyo kwitegura no kwiga ku makipe bazahura, akaba yemeza ko abakinnyi be bazatanga akazi muri iki gikombe cy’Isi.

Nawe akaba ahamya ko intego ayihuje na Kapiteni we, ari ukuzitwara neza.

STEPHEN Musaale, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, wanagiye muri Afurika y’Epfo ayoboye Itsinda ry’u Rwanda (Deregasiyo), yemeza ko abangavu b’u Rwanda biteguye neza kandi icyabanyanye muri iyi mikino ari uguhatana no guhagarara kw’ishema ry’Igihugu n’abanyarwanda.

Yanaboneyeho kandi gushimangira ko ibikomeye aribyo bakoze, yibutsa abakinnyi ko bagomba kwimana u Rwanda (Kuzitwara neza bakegukana intsinzi).

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu barangajwe imbere na

1. GISELE Ishimwe akaba ari na kapitene
2. MERVELLE Uwase
3. BELISE Murekatete
4. CYNTHIA Uwera
5. HENRIETTE Isimbi
6. GEOVANIS Uwase
7. CESARIE Muragijimana
8. CYNTHIA Tuyizere
9. DIVINE Gihozo Ishimwe
10. HENRIETTE Therese Ishimwe
11. SHAKILA Niyomuhoza
12. ROSINE IRERA
13. MARIE JOSEE Tumukunde
14. SYLVIA Usabyimana
15. ZURUFAT Mutoniwase Ishimwe
Umutoza mukuru: LEONARD NHAMBURO na BRYSON Kenneth Bugingo nk’umwungiriza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *