Sitting Volleyball: Gisagara SVB na Bugesera WSVB zegukanye Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona

Impera z’iki Cyumweru turi kugana ku musozo, Akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda kari kakiriye imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya Sitting Volleyball, Shampiyona ikinwa n’abantu bafite ubumuga bw’Ingingo.

Uyu munsi wakinirwaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, wegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Gisagara itozwa na Rukundo Jean mu Kiciro cy’abagabo mu gihe mu Bagore, Ikipe y’Akarere ka Bugesera itozwa na Ndamyumugabe Emmanuel ariyo yegukanye uyu munsi nayo nyuma yo guhigika ayo bari bahanganye.

Gisagara yegukanye uyu munsi watangiye gukinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, nyuma yo guhigika andi makipe yose bahuye, kuko iyi mikino yakinwe buri Kipe ihura n’indi.

Nyuma yo kwegukana uyu munsi, Umutoza Rukundo Jean aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Yari imikino ikomeye ku ruhande rwacu, kuko nyuma yo gukinisha Umuntu umwe udafite ubumuga, kuri iyi nshuro nagombaga kumusimbuza kandi Ikipe igakomerezaho”.

“Akarere kaduhaye byose twifuza ngo dutange umusaruro, bityo n’ubwo hazakinwa imikino ya Play-off ariko nta kabuza Igikombe nzakisubiza”.

“Kuba nari mfite abakinnyi bari mu Ikipe y’Igihugu yakinnye Shampiyona y’Isi, byarabafashije cyane kuko bagarutse bafite urwego rwo hejuru, rwanadufashije uyu munsi”.

Ndamyumugabe Emmanuel utoza Bugesera WSVB, we yagize ati:”Kuba imitegurire yari ipanzwe neza byadufashe kwitwara neza no gukina nta gihunga”.

“Impande zacu zataka nazisabye gukora iyo bwabaga bagatsinda amanota menshi ashoboka kuko abo twakinaga twabarushaga”.

“Ikipe yadukomye mu nkokora ni iya Rubavu gusa yabashije kutubonamo Iseti, nayo ntabwo ari uko iturusha ahubwo yari yabanje kwica umukino wacu, gusa twaje kuyihindukirana turayitsinda nayo”.

Umuyobozi wa NPC-Rwanda, Bwana Murema Jean Baptiste, mu kiganiro yahaye itangazamakuru agaruka kuri uyu munsi yagize ati:”Uyu munsi wa kabiri watweretse ko Shampiyona imaze kugira urwego rwo hejuru”.

“Ibi ubibonera ku buryo amakip yo mu Turere yitwara, ndetse n’urwego rw’abatoza rwazamutse”.

“Mu rwego rwo kurushaho kunoza uyu mukino, twasabye amakipe kwitsa cyane mu gushaka abakinnyi bakina Sitting Volleyball gusa batayivanga na Sitball, kuko byageraga mu Ikipe y’Igihugu ugasanga barabyitiranya natwe bikatugiraho ingaruka ku musaruro”.

Twibutse ko Phase “Umunsi” ya gatatu ya Shampiyona ya Sitting Volleyball izakinwa tariki 11-12/03/2023, ikazabera mu Karere ka Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *