Cricket: Abangavu b’u Rwanda ntibahiriwe n’Umukino wabo wa mbere w’Igikombe cy’Isi


image_pdfimage_print

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 19 (U-19), ntabwo yahiriwe n’umukino wayo w’amateka yakinnye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Afurika y’Epfo, kuko yatsinzwe n’ikipe y’Igihugu ya Pakistan ku kinyuranyo cya Wickets 8.

Muri uyu mukino, u Rwanda nirwo rwatsinze Toss (Gutombora kubanza gukubita udupira Batting cyangwa gutangira batera udupira Bowling maze ruhitamo gutangira ba Batting).

Ni umukino ikipe y’Igihugu ya Pakistan yegyukanye ku kinyuranyo cya Wickets 8, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi babiri ba Pakstan.

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 106 muri overs 20, mu gihe Pakistan yari yakuye mu kibuga abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 Wickets).

Igice cya kabiri cy’uyu mukoino, Pakistan yagikinnye neza kuko yagitsinzemo amanota 108 muri overs 17 n’udupira 5.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa kabiri, ikina n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Agaruka kuri uyu mukino, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Leonarx Nhamburo, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Wari umukino mwiza, gukina imikino yo ku rwego nk’uru bivuze byinshi kuri twe”.

“Ntabwo twavuga ko twacitse intege kuko abakinnyi twakinnye bakina ku rwego rwo hejuru, bityo hari ibyo batwigishije”.

“Urebye amanota ntabwo twarushijwe cyane, ugereranyije n’uko aritwe nsina ngufi yaje muri iri rushanwa”.

“Gukina na Zimbabwe nk’ikipe nkuru nayo ntabwo byoroshye, ariko kuba dusaba intsinzi imwe tugakomeza mu kindi kiciro, biratwongerera imbaraga”.

“Twakurikiye umukino batsinzwemo n’u Bwongereza, tubona aho bakoze amakosa, aha natwe tuzahabyaza umusaruro bidufashe kwegukana intsinzi”.

“Ni umukino tugiye gutegura nk’uwo gupfa no gukira, kuko ntabwo uwutakaje wakwizera ko uzikura imbere y’u Bwongereza”.

Abangavu b’u Rwanda barasabwa kuzatsinda umukino umwe muri iri rushanwa, kugirango u Rwanda rubashe kuzajya mu kiciro gikurikiyeho.

Uko indi mikino yaranze umunsi wa mbere yagenze

Mu mukino wo mw’itsinda u Rwanda ruherereyemo, ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yanyagiye Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 176.

Uku kunyagirwa kwabonetse nyuma y’uko Ubwongereza bwari bwatsinze amanota 199 muri overs 20, mu gihe Zimbabwe yari yakuye mu kibuga abakinnyi babwo 4.

Zimbabwe yasabwaga amanota 200 mu gice cya kabiri ngo yegukane uyu mukino ntabwo byigeze biyorohera, kuko Ubwongereza bwakuye abakinnyi bose ba Zimbabwe (All out wickets), mu gihe yari imaze gutsinda amanota 23 gusa.

Iyi mikino yose yabereye kuri Sitade ya SENWES PARK

Imikino yo mu itsinda rya 3 (Group C)

  • Ubuhinde bw’u Burengerazuba bwatsinze Ireland ku kinyuranyo cy’amanota 7
  • New Zealand itsinda Indonesia ku kinyuranyo cya Wickets 10, kuko yasoje nta mukinnyi wayo ukuwe mu kibuga na Indonesia.

Iyi mikino yose yabereye kuri Sitade ya ABASA PUK OVAL

Imikino yo mu itsinda rya mbere(Group A)

  • Bangladesh yatsinze Australia ku kinyuranyo cya Wickets 7
  • Sri Lanka itsinda Leta zunze ubumwe za Amerika ku kinyuranyo nayo cya Wickets 7.

Imikino yo mu itsinda rya 4 (Group D)

  • UAE yatsinze Scotland ku kinyuranyo cya Wickets 6
  • South Africa itsinze Ubuhinde ku kinyuranyo cya Wickets 7.

Amafoto


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *