R’Bonney Gabriel yegukanye Ikamba rya Miss Universe (Amafoto)

Umunyamideli R’Bonney Gabriel ukomoka mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wambiswe ikamba rya Miss Universe 2022 ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma.

Yasubije ikuzo n’icyubahiro igihugu cya Amerika kigihange ku Isi, kuko imyaka 10 yari yuzuye nta mukobwa uhakomoka wegukana ikamba rya Miss Universe. Baherukaga ikamba rya Miss Universe mu 2012, icyo gihe ryegukanwe na Olivia Culpoa.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba yatangajwe mu birori byabaye mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023, byabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Morial Convention Center mu Mujyi wa New Orleans, aho abakobwa barenga 80 aribo bari bahataniye iri kamba.

Ni ku nshuro ya 71 iri rushanwa ryari ribaye. Riri mu marushanwa atatu akomeye ku Isi. Kandi u Rwanda ntirurabasha kuryitabira n’umunsi n’umwe.

Abakobwa bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo nko kwiyerekana mu myambaro gakondo, ibiganiro mpaka, kwiyerekana mu makanzu maremare, mu mwambaro wo kogana (Bikini), icyo batekereza cyakorwa mu guhindura Isi nziza n’ibindi.

Ibi byose byasize Akanama Nkemurampaka kemeje ko R’bonney Gabriel wo muri Amerika, ari we wahize abandi mu bwenge, ubwiza n’ibindi. Yambitswe ikamba na Harnaaz Sandhu yasimbuye.

R’Bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe afite imyaka 28 y’amavuko.

Asanzwe ari umunyamideli ubarizwa muri Leta ya Texas. Kugira ngo yitabire iri rushanwa yatwaye imodoka mu gihe cy’amasaha ane avuye iwabo kugira ngo abashe kugera aho ryabereye.

Gabriel usanganywe ikamba rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza ya North Texas mu bijyanye no guhanga imideli, kandi afite iduka ry’imideli.

Sofía Depassier wo muri Chile ndetse na Maxine Formosa Gruppetta, buri umwe yegukanye ikamba ryo kubanira neza abandi (Miss Congeniality).

Amanda Dudamel wo muri Venezuela ni we wambitse ikamba ry’igisonga cya Mbere, ni mu gihe Andreina Martinez Founier wo muri Dominican Republic ari we wambitswe ikamba ry’igisonga cya Kabiri.

Umuhango wo gutangaza Miss Universe 2022 watambutse imbona nkubone ku bitangazamakuru bikomeye uyobowe n’abashyushyarugamba Olivia Culpo na Jeannie Mai Jenkins.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *