Kicukiro: Ababyeyi bafite amikoro y’Umufuka biyemeje kurwanya imirire mibi mu bana

Ababyeyi bafite amikoro batuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, batangiye kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bo mu miryango itishoboye.

Aba babyeyi bavuga ko bazajya bagira inama bakanigisha bagenzi babo bafite abana barwaye bwaki, byaba na ngombwa bakabafasha kubona amikoro.

Ni gahunda Umurenge wa Gahanga wise ’Niture u Rwanda’, aho ababyeyi (abagore) bashimira Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame by’umwihariko, uburyo yabakuye mu bukene no mu mibereho mibi.

Biyemeje kwitwa Abiru, kuko ngo bazajya bahabwa amabanga y’imibereho mibi n’amakimbirane biri mu miryango itishoboye, bitajya bijya ahagaragara.

Mu mateka y’u Rwanda, Abiru babaga ari Abanyamabanga b’i Bwami bashinzwe kumenya imikorere n’uruhererekane rw’ibisekuru by’abami, bakamenya umwana warazwe ingoma bakamutegura, bakanamurera.

’Umwiru’ witwa Mugwaneza Françoise ushinzwe kwita ku rugo rwa Mukankundiye Cecile, avuga ko barimo kubanza gusesengura impamvu zitandukanye zitera igwingira, hanyuma bagatangira kugira inama ingo no kuzigisha gutegura indyo yuzuye, kuzikorera uturima tw’igikoni no kuzubakira ubushobozi.

Mugwaneza akomeza agira ati “Tuzajya tunabigisha kwihangira imirimo ishobora kubyara amafaranga kugira ngo babashe kwita ku miryango yabo.”

Ati “Byumvikana y’uko jyewe niba mbaye umwiru nkaba natekaga ikiro cy’umuceri, ngasagura rya robo nkajya kurimena, ubu noneho ngiye kwiga uburyo ngomba kugabana na wa muryango mbereye umwiru, kugira ngo bya biryo nasigazaga bitajyanwa i Nduba ahubwo bibashe gufasha abandi Banyarwanda.”

Mu mwaka ushize wa 2022 Kigali Today yigeze kuganira n’Umuyobozi w’Ikigo COPED gikusanya ibishingwe kikabijyana ku kimoteri i Nduba, avuga ko inyigo bakoze yabagaragarije ko 40% y’imyanda bavana mu ngo no mu mahoteli ari amafunguro abantu baba basigaje batariye.

Mukankundiye ufite umwana warwaye bwaki avuga ko babonye abahwituzi bo kubibutsa inshingano zo kwita ku bana, no gukoresha neza amafaranga make babona mu biraka baba bagiyemo.

Ati “Muri uko gutaha ninjoro umwana atariye, atigeze yoga, umwiru ashobora kumpamagara ati ’uri he ko nsanze umwana bimeze gutya’, nanjye nshobora kumuhamagara nti ’simpari ndebera umwana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka avuga ko abiyemeje kurwanya imirire mibi mu miryango itishoboye, bashoboraga kwitwa ba ’Maraine’ cyangwa ababyeyi bo muri batisimu, ariko impamvu biswe Abiru ari uko bazajya bumva ibibazo byo muri iyo miryango bakabishakira ibisubizo batamennye amabanga yayo.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Martine Urujeni, yifuje ko iyo gahunda yakwira mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali, kugira ngo bihutishe gukura mu mirire mibi abana bangana na 32% bo muri uyu Mujyi.

Urujeni agira ati “Ni gahunda twifuza ko yagera mu mirenge yose, yaba ikozwe gutya cyangwa mu bundi buryo, ariko hagamijwe kunganirana hagati y’abafite ubushobozi n’abatabufite kugira ngo batizanye imbaraga.”

Akarere ka Kicukiro ni ko Minisiteri y’Ubuzima ishyira ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu kugira abana bake (bagera ku 10.3%) bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Martine Urujeni, yifatanyije n’aba babyeyi mu gikorwa cyo kugaburira umwana

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi agaburira abana ifunguro ryateguwe n’Abiru b’i Gahanga

 

Abiru biyemeje gufasha ababyeyi bagenzi babo batagira amikoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *