Cricket: Abangavu b’u Rwanda bazakina ‘Super6’ nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu Itsinda

Abangavu b’u Rwanda bari mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 muri Afurika y’Epfo, batsindiye itike yo kuzakina imikino ya Super6 nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu itsinda bari basangiye na Pakistan, Ubwongereza na Zimbabwe. 

Imikino yo mu matsinda y’ibanze mu mikino y’igikombe cy’isi cya Cricket mu bangavu batarengeje imyaka 19, yarangiye kuri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu y’u Rwanda isoreje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umukino umwe bagatsindwa ibiri.

Mu mukino wo kuri uyu Kane, aba Bangavu batsinzwe n’ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza  ku kinyuranyo cy’amanota 138.

Nyuma yo gutsinda Toss, Ubwongereza bwahisemo gutangira butera udupira, busoza igice cya mbere (First Inning) bugitsinzemo amanota 183 muri Overs 20, mu gihe u Rwanda rwakuye mu Kibuga abakinnyi 5 babwo (5 Wickets)

Mu gice cya kabiri cy’uyu Mukino, u Rwanda rwasabwaga amanota 184, ibyagaragaraga nk’ibitoroshye kuri buri wese wawukurikiye, cyane ko Ubwongereza aribwo buri guhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Ibi ni nako byaje kugend,a kuko muri Overs 17 abakinnyi bose b’u Rwanda bari bamaze gukurwa mu Kibuga n’Ubwongereza (All out Wickets), mu gihe rwari rumaze gutsinda amanota 45 gusa.

Nyuma y’mikino y’amatsinda, Amakipe 4 yamaze gusezerwa agizwe na; Indonesia, Zimbabwe, USA na Scotiland.

Mu gihe Ibihugu byakatishije itike yo gukina Super Six ari; Austrelia, Bangladesh, SRI Lanka, Ubwongereza, Pakistan, u Rwanda, Ireland, New Zealand, West Indies, Ubuhinde, South Africa na United Arab Emirates (UAE).

Mu mikino ya Super Six, u Rwanda rukazakina n’ikipe y’Igihugu ya New Zealand n’Ubuhinde bw’Uburengerazuba (West Indies).

Kuri uyu wa Gatandatu, biteganyijwe ko Abangavu b’u Rwanda bazacakirana n’ikipe y’Igihugu ya New Zealand, bucyeye bwaho ku Cyumweru bakine n’ikipe y’Igihugu y’Ubuhinde bw’Uburengerazuba.

Nyuma yo gukatisha iyi tike, BYIRINGIRO Emmanuel ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, yemeza ko Abangavu b’u Rwanda batanze ibishoboka ndetse n’ikizere cyo kwitwara neza gihari kandi babishoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *