Karate: FERWAKA yateguye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru y’Abasifuzi b’uyu umukino 

Ishyirahamwe ry’Umukino wa KARATE muu Rwanda ‘FERWAKA’, ryateguye amahugurwa agenewe abasifuzi n’Abajije “Abasifuzi bo ku ruhande’ b’uyu mukino, nyuma y’igihe badakarishywa ubumenyi bitewe n’Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora iterambere ry’uyu mukino kuva cyakwaduka mu Isi mu Mwaka w’i 2020 no mu Rwanda by’umwihariko.

Aya mahugurwa ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023, akazabera kuri Great Hotel mu Kiyovu guhera saa Tatu za Mugitondo kugeza saa Cumi n’Igice z’Umugoroba.

FERWAKA itangaza ko aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Great Hotel Kiyovu, TWYFORD, GBL LOGISTICS na CYANDA Paint LTD.

Yatumiwemo abakinnyi ba Karate bose bo mu gihugu bafite Umukandara wirabura ‘UMUKARA’ kuzamura (1er Dan kuzamura).

Aha by’umwihariko, aya mahugurwa agenewe abasanzwe ari abasifuzi, abashaka gusifura uyu mukino, abatoza ndetse n’abakinnyi.

Kugeza ubu, abazitabira bamaze kwiyandikisha ni 60, bahagarariye amakipe (Club) atandukanye y’imbere mu gihugu.

Ni Amahugurwa azibanda ku mategeko mashya agenga amarushanwa ya Karate ku Isi ( WKF New Rules 2023), kubera ariyo azajya akurikizwa mu marushanwa guhera uyu mwaka, hashingiwe ko hari byinshi byahindutse kuyari asanzwe akoreshwa.

Amahugurwa nk’aya, akorwa buri mwaka, aho abayitabiriye bakora Ibizami bizamura urwego bari bariho.

Amahugurwa nk’aya yaherukaga gukorwa umwaka ushize, tariki ya 2 Mata 2022, akaba yarabereye mu Karere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu. Icyo gihe, yitabiriwe na 32.

Kuri iyi nshuro, azakoreshwa na Mwizerwa Dieudonné uhagarariye Abasifuzi ba Karate mu Rwanda, akaba n’Umusifuzi rukumbi Mpuzamahanga ku Rwego rw’Isi n’urwa Afurika u Rwanda rufite kugeza ubu.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na THEUPDATE, Mwizerwa Dieudonné yavuze ko bishimiye aya mahugurwa yo kuri iyi nshuro by’umwihariko, kuko aribwo bwa mbere yitabiriwe ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’aya banje.

Ati:”Nyuma y’uko Covid-19 idukomye mu nkokora, kuko twakoze amarushanwa abiri gusa guhera mu 2020. Bityo kuri iyi nshuro abitabiriye amahugurwa ni umubare wo hejuru kuko muri uyu mwaka dufite amarushanwa menshi yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

“By’umwihariko, muri Gashyantare hari imikino yo ku rwego rwo hejuru ihuza Abapolisi izwi nka EAPCCO (The Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization) , iyi ikaba izasifurwa na bamwe muri twe ndetse n’abakinnyi bazayikina bazava mu bo dusanzwe dutoza, aha akaba ariyo mpamvu tugomba kwitegura ku rwego rwo hejuru tunajyana n’amategeko agezweho”.

“Kugira abasifuzi n’abajije bari ku rwego rwo hejuru, bifasha FERWAKA kutongera gukoresha ingengoyimari ituza abasifuzi b’abanyamahanga baza gusifura imikino y’imbere mu gihugu, ahubwo aya mikiro tukayakoresha mu bikorwa biteza imbere Ishyirahamwe”.

Amakipe azohereza abayahagarariye muri aya mahugurwa agizwe na:

1. Police Karate Club
2. ZANSHIN Karate Academy – Huye
3. UR Huye Campus
4. Dragon Karate Club Muhanga
5. Flying Eagles Kigali
6. SEISHIN Nyagatare
7. Sambon Karate Club Kigali
8. Rafiki Karate Club Nyamirambo
9. Mamaru Kicukiro Karate Club
10. Okinawate Musanze
11. SAMURAÏ Kigali
12. The Vision Karate Academy Kigali
14. Kigali Elite Sport Academy (KESA)
15 Shito Ryu Rulindo
16. Tigre Karate Club Rusizi
17. Kigali Shotokan Karate
18. The Champions Sport Academy
19. Dream Kids Karate Kigali
20. Zen karate Club Rubavu
21. Hantei Kigali
22. Sunshin Kigali
23. Kensei Kigali.

Bwana Mwizerwa Dieudonné uhagarariye Abasifuzi ba Karate mu Rwanda

 

Nyuma y’Imyaka umukino wa Karate mu Rwanda ukinwa, abawusifura nabo bakomeje kwiyongera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *