Uganda: Jose Chameleone agiye kugezwa imbere y’Ubutabera

Spread the love

Nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita Umumotari wari ugonze Imodoka ye, Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone nk’Umuhanzi, agiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Aya amashusho aregwa yafashwe ku itariki 20 Mutarama 2023 ubwo uyu muhanzi yavaga mu modoka ya Range Rover yahawe nk’impano mu 2021 asohokana inkoni akubita umumotari wari ugonze iyi modoka igakoboka.

Chameleone yakubitiye umumotari mu muhanda wa Entebbe Road, ubwo yari mu nzira ataha mu rugo rwe ruri mu gace kitwa Segeku.

Umuvigizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga yatangaje ko ubu iperereza ryatangiye kuri iki gikorwa cyabaye ndetse no kuri Chameleone ushinjwa kwihanira.

Fred Enanga yasabye umumotari wagaragaye akubitwa kugana inzego z’ubutabera agatanga ikirego akarenganurwa.

Ati “Dukeneye ikirego kivuye kuri uriya mumotari wagaragaye akubitwa kandi iperereza riracyakomeje nanone turasaba umutangabuhamya uwo ari we wese wari uhari ibi biba kuza akatubwira uko byagenze.”

Stuart G-Khast, Umujyanama wa Chameleone yatangaje ko uyu muhanzi yavuye mu modoka kubera amagambo mabi yabwiwe n’umumotari wari umugonze.

Uyu muhanzi ufite igitaramo yise ‘‘Gwanga Mujje’’ kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023 kuri Lugogo Cricket Oval, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe kuri iyi myitwarire ye avuga ko atari malayika.

Yagize ati “Ntabwo ndi Malayika, nk’uko n’uriya mumotari nawe atari Malayika. Dukeneye guhindura ibintu bimwe na bimwe, mu batwara moto hano muri Uganda.’’

Umugore wa Jose Chameleone , Daniella Atim aherutse gutangaza ko adashyigikiye ukora ihohoterwa uwo ari wese , asabira ubutabera umumotari wagaragaye akubitwa mu mashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *