Rayon Sports yatangiranye intsinzi imikino ibanza ya Shampiyona nyuma yo kwisengerera Musanze mu mukino warebwe na ‘Karekezi Olivier’


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama nibwo ikipe ya Rayon sports yo yatangiye Phase retour ya Shampiona ikina umukino wayo na Musanze utarabereye igihe kubera ko ikibuga Rayon sports iri kwakiriraho cya Muhanga kuwa Gatandatu kitabonetse.

Rayon sports ikaba yabashije kwitwara neza muri uwo mukino ibona amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze Football Club ibitego bine kuri kimwe.

Gutsinda kwa Rayon sports byatumye ifata umwanya wa 2 n’amanota 31 kurutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’urwanda igeze kuri Journe ya 16.

Abafana biyi kipe bagaragaje akanyamuneza kenshi nyuma yo kubona instinzi bavuga ko ikipe yabo bayifitiye ikizere mu guhatanira igikombe cya Shampiona ndetse hakaba hanagararaye umutoza KAREKEZI Olivier mubafana ba Rayon sports yambaye n’umupira (Jezi) ya Rayon sports.

Amafoto

Karekezi Olivier (hagati) wigeze gutoza Rayon Sports, ni umwe mu bakurikiranye umukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 4-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *