Indege y’Intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda iraraswa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, Indege y’intambara ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda iraswaho.

Amakuru yizewe THEUPDATE yabonye, ni uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashweho inshuro ebyiri n’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda inkiko ‘imbibi’.

Itangaza kandi ibiro by’ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda bwashyize ku rubuga rwabwo bwa Twitter, buvuga kuri iyi ndege, ryagize riti:

“Uyu munsi ku isaha ya saa 17h03, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Hafashwe ingamba z’ubwirinzi. U Rwanda rurasaba DRC guhagarika ubu bushotoranyi”

Image
Kuri iyi foto, biravugwa ko ari ibaba ry’iyi ndege ryarashweho

 

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *