Akuki kageze muri Kigali: AS Kigali yarambagije muri Mukura VS&L (Amafoto)

Mu gihe habura amasaha make  imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’umupira w’amaguru 2022/23 itangire,ikipe ya banyamujyi yasinyishije Umunyanijeriya Aboubakar Djibrine Akuki wari usanzwe ukina hagati mu kibuga, anasatira muri Mukura VS yamaze kugera mu Ikipe ya AS Kigali.

Mu mpera z’imikino ibanza ya Shampiyona ni bwo amakipe menshi yifuje uyu mukinnyi.

Mu yari yamurambagije harimo Rayon Sports FC, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd ari na yo ibarizwamo Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, we yavuze ko iri soko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2023, Kiyovu Sports izongeramo abakinnyi babiri, ashimangira ko iyi kipe yifuza Djibrine Akuki wa Mukura VS.

Mu gihe barimo bisuganya banakemura ibibazo biri mu ikipe, uyu Munya-Nigeria yahise ahindukira ajya kwiganirira na AS Kigali. Mu bigaragara ntabwo ibiganiro byigeze bigenda nabi, kuko uyu musore w’imyaka 22 yatangiye gukorana na bagenzi be ba AS Kigali imyitozo.

Djibrine yari asigaranye amezi atandatu mu masezerano ye na Mukura VS, azwiho gukina akura imipira inyuma ayishyira ba rutahizamu ndetse akananyuzamo agatsinda ibitego.

Yarambagijwe n’iyi kipe yo mu Mujyi wa Kigali nk’uzasimbura Niyonzima Haruna babisikanye ajya muri Al Ta’awon SC yo muri Libya.

Uyu Munya-Cameroun yasinyishijwe na AS Kigali yari ihagarariwe na Perezida wayo, Shema Fabrice, kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Mutarama 2023, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.

Uyu mukinnyi yatanzweho miliyoni 16 Frw kugira ngo asohoke muri Mukura VS.

AS Kigali yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere aho inganya amanota 30 na Kiyovu Sports. Izasubukura ikina na Marines FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *