Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana

John Williams Ntwali, umwe mu banyamakuru bari bazwi mu Rwanda wakundaga kutavugwaho rumwe yapfuye ku wa kabiri w’iki cyumweru bimenyekana kuri uyu wa kane, nk’uko umuvandimwe we yabibwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru.

Emmanuel Masabo yabwiye iki Kinyamakuru ko ku gicamunsi cyo kuri ku wa kane yahamagawe na polisi ngo aze kureba umurambo bafite ariko “batazi neza uwo ari we”.

Yagize ati: “Nagezeyo banjyana mu buruhukiro bw’abapfuye, nsanga niwe ndabyemeza ko ari we.”

Ntwali wari ufite imyaka 43, nk’uko umuvandimwe we abivuga, aheruka kuboneka yagiye gukora inkuru ku rubanza rw’umwalimu n’umushoramari mu itangazamakuru ufunze, Christopher Kayumba, ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru n’abandi bazi Ntwali bagaragaje gutungurwa n’akababaro ko kumva inkuru y’urupfu rwe.

Ikinyamakuru Chronicles Ntwali yari abereye umwanditsi mukuru cyatangaje urupfu rwe kivuga ko “atari mu kazi byeruye kuva ahagana ku wa mbere”.

Iki kinyamakuru cyatanagaje ko cyagerageje kuvugana na polisi ku rupfu rw’uyu munyamakuru ariko ntibyagishobokera kugeza ubwo cyatangazaga iyi nkuru tugikesha.

Uyu muvandimwe we Mugabo yakibwiye ko polisi yamubwiye ko ku wa kabiri Ntwali yari kuri moto ikagongwa n’imodoka maze agapfa.

Ati: “Nta yandi makuru arambuye bampaye […] wenda bazayaduha ariko nta n’imbaraga zo kuyabaza nari mfite [ako kanya].”

Mugabo avuga ko Ntwali ku wa kabiri hari abantu yari yasuye kugeza nimugoroba, bityo ko “bishoboka ko ibyo byabaye nijoro”.

Ntwali yari umunyamakuru wakunze gukora inkuru zikanengwa na bamwe mu bayobozi mu gihugu.

Kenshi yakoraga inkuru ku bucamanza, akarengane, n’ibibazo bitandukanye mu mibereho rusange mu Rwanda. Inkuru yashyiraga kuri channel ye ya YouTube, Pax TV – IREME News.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bavugwa ko bashyigikiye Leta, bashinjaga Ntwali kuba “umunyamakuru w’umuhezanguni” kandi bakibasira inkuru ze, nawe ubwe.

Muri Nyakanga (7) ishize Ntwali yabwiye iki Kinyamakuru ko kenshi hari uburyo bwageragejwe n’abantu atazi bugamije kumugirira nabi.

Ntwali John Williams yapfuye asize umugore n’umwana umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *