Rugby: Lion de Fer yasoje Imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe

Nyuma yo kuva mu biruhuko by’Iminsi mikuru isoza Umwaka w’i 2022 no gutangira uw’i 2023, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023 Shampiyona y’Umukino w’Intoki wa Rugby Umwaka w’i 2022/23 yakomezaga ku munsi wayo wa Gatanu, wari n’uwa nyuma w’imikino ibanza.
Uyu munsi waranzwe n’imikino itatu, irimo ibiri yabereye mu Mujyi wa Kigali n’umwe wakiniwe mu Karere ka Kamonyi.
Mu Mujyi wa Kigali ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru, Thousand Hills yahakiriye Muhanga Thunders, mu gihe Lion de Fer yisobanuraga na Kigali Sharks.
Mu Karere ka Kamonyi, Pumas Kamonyi yari yahakiririye Resilience yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
Iyi mikino itari yoroshye, uwahuje Thousand Hills na Muhanga Thunders warangiye Thousand Hills iwegukanye ku ntsinzi y’amanota 40 kuri 06, binayifasha kwicara ku mwanya wa kabiri w’Urutonde rwa Shampiyona.
Lion de Fer yari itaratsindwa umukino n’umwe wa Shampiyona mbere yo gukina umunsi wa Gatanu, yakomerejeho kuko n’ubwo yari yatezwe Kigali Sharks nk’iyayikoma mu nkokora, yashoboye gusimbuka uyu mutego, kuko yayitsinze amanota 20 kuri 03 binayifasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.
Uyu mukino n’ubwo Lion de Fer yawegukanye ntabwo wayoroheye, kuko igice cya mbere cyawo byari byananiranye, Kigali Sharks yari yihagazeho yinjizwa amanota atatu gusa.
Mu Karere ka Kamonyi, Pumas Kamonyi yagiye gukina umukino w’umunsi wa Gatanu itarabona intsinzi n’imwe, ibi bitaje no kuyigwa neza, kuko yakomereje muri uyu mujyo nyuma yo kuhasangwa na Resilience ikayihatsindira amanota 54 kuri 05.
Nyuma y’isozwa ry’imikino ibanza kuri uyu wa Gatandatu, yasize urutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo ruyobowe na Lion de Fer, ikurikiwe na Thousand Hills, Kigali Sharks ku mwanya wa gatatu, Muhanga ku wa kane, Resilience ku mwanya wa gatanu, mu gihe Pumaa Kamonyi ari iya nyuma n’umwanya wa gatandatu.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izasubukurwa mu ntangiriro za Gashyantare, aho kuba tariki ya 2 Mutarama 2023 nk’uko byari biteganyijwe.
Izasubukurwa, Muhanga Thunders yakira Pumas Kamonyi, Kigali Sharks yakire Resilience, mu gihe Lion de Fer izisobanura na Thousand Hills mu mukino w’ishiraniro.
Resilience yo mu Karere ka Rusizi yaraye itsindiye Pumas Kamonyi mu Karere ka Kamonyi amanota 55 kuri 05

 

May be an image of 2 people, people playing American football and grass
May be an image of 5 people, people standing and outdoors
Thousand Hills isoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri

 

May be an image of 3 people, people standing and grass
Muhanga Thunders, yasoje imikino ibana iri ku mwanya wa Kane ku rutonde rusange rw’agateganyo

 

May be an image of 3 people, people playing American football and grass
May be an image of 3 people, people standing and grass
Pumas Kamonyi ntabwo irabona inota na rimwe muri Shampiyona kugeza ubu

 

May be an image of 3 people, people playing sport and grass
May be an image of 2 people, people playing American football and grass
May be an image of 12 people, people standing and grass
Kigali Sharks ni imwe mu makipe ikunze gutanga akazi katoroshye muri Shampiyona.

One thought on “Rugby: Lion de Fer yasoje Imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe

  1. Hey
    Any access to the rugby league table of standings before the second round of games begins on 4th February
    And what kind of Rugby federation president should rugby in Rwanda expect to grow the game
    As the Rwanda XV national team has to engage in trials vs Uganda team select/club friendlies and Burundi sides this year and also preparations for Africa 7s this year as rugby in Rwanda shows a steep trend in development in a few months…should we expect this or demand that Rugby should take such a path this 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *