Kidum yeretse Abanyakigali ko ari Umupfubuzi w’Umuziki byahamye, B2C yongera kwiyerekana ‘bimwe mu byaranze Igitaramo cya Kigali Jazz Junction’ (Amafoto)

Abakunzi b’Umuziki mu Rwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali, baraye banyuzwe n’Igitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyasusurukijwe n’abahanzi barimo B2C Kampala Boys yo mu gihugu cya Uganda, n’Umurundi Nimbona Jeana Pierre uzwi nka Kidum Kibido.

Ni Igitaramo cyabaye mu ijoro ryakeye, kitabirwa n’abagera ku 3000 baje kwirebere umuziki w’umwimere. Kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Cyasusurukijwe n’Umupfubuzi wa Muzika Kidum nk’uko yiyita, itsinda rya B2C Kampala Boys bafatanyije n’Umunyarwanda Confy.

Confy ni we wafunguye iki gitaramo, ariko yabanjirijwe n’itsinda rya Shauku Band ryafashije abaririmbye muri iki gitaramo.

Iri tsinda ryabanje kwinjiza abantu muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo nka ‘Umurashi’, ‘Sebasare’ bakoranye na Riderman n’izindi.

Nyuma, Umuhanzi Confy yabasanze ku rubyiniro banzika mu ndirimbo nka ‘Pole Pole’, ‘Kloza’, Jowana’, ‘Panga’, ‘Mali’ ndetse na ‘Igikwe’ nizindi.

Uyu musore yagaragaje ko kuririmba mu buryo bwa ‘Live’ ari ibintu yashyizemo imbaraga, ariko kandi ntiyibagiwe no kubyina.

Itsinda rya B2C Kampala boys bageze ku rubyiniro bakuriye Confy, kunshuro ya mbere bakoreye igitaramo mu Rwanda baserutse mu myambaro yibara ry’umukara.

Aba basore bakoze uko bashoboye, baririmba indirimbo zizwi, ubundi bashimangira ibigwi by’imyaka umunani ishize bakora umuziki.

Baririmbye indirimbo nka ‘No you no Life’ bakoranye The Ben, ‘Gutamiza’ bakoranye na Radio na Weasel, ‘Obulungi bunuma’, ‘Curvy Neighbour’ bakoranye na Bruce Melodie, ‘Kiss you’, ‘Gutujja’ bakoranye na Rema, basoreza kuri ‘Munda Awo’.

Itsinda rya B2C [Born to Concur] rigizwe n’abasore batatu b’abanyamuziki, Bobby Lash, Delivad Julio ndetse na Mr Lee.

Kidum yageze ku rubyiniro ibintu bi hindura isura ,uyu muhanzi w’inararibonye umaze imyaka irenga 25 ari mu muziki. avuga ko atibuka neza imyaka amaze mu muziki kuko yaririmbye ubuzima bwe bwose.

Hari hashize Imyaka ine adataramira Abanyarwanda, kubera impamvu zitandukanye zirangajwe imbere na Politiki hagati y’ ibihugu byombi.

Iki gitaramo cyasize amateka avuguruye mu muziki no mu mibanire y’ibihugu, Ku rubyiniro, Kidum yaranzwe no kuririmba yizihiwe, yitwaje ababyinnyi, abaririmbyi n’abacuranzi, kandi yanyuzagamo akaganiriza abafana be n’abakunzi b’umuziki.

Bamwe bari bitwaje imyenda iriho amabara y’idarapo ry’u Burundi, abandi bari bitwaje ibendera ry’u Rwanda, Umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo ni Abarundi.

Uyu muhanzi Yakoresheje imbaraga nyinshi, umwe mu bafana amusanga ku rubyiniro, maze amuha ibendera ry’u Rwanda.

Kidum yashimishije abantu mu ndirimbo zakunzwe na benshi, ni we muhanzi wasoje igitaramo abantu bagifite inyota y’umuziki, amasaha ntarenga y’igitaramo byari ukugeza saa sita zijoro ariko yaje kongezwa iminota 15 abanyurizaho izanyuma abasezera.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *