The Trainer yemeje ko inda Keza Terisky atwite ari iye, atangaza n’igihe cyo kwibaruka

The Trainer nyuma yo gutandukana n’Umunyamideli Keza Terisky yavuze ko umwana uyu Munyamideli atwite ari uwe bitandukanye n’ibyo abantu bavugaga ko ari na yo mpamvu yatumye batandukana ko Inda atari iye.

Byabanje kuvugwa ko ari ’Prank’ barimo, byaje gufata indi ntera ubwo Keza yagaragazaga ko atwite bituma benshi bibasira Trainer bavuga ko yanze uyu mukobwa ari mu bihe bigoye, abandi bakavuga ko umwana yaba atwite atari uwe.

Trainer aganira n’Ikinyamakuru ISIMBI, yashimangiye ko umwana ari uwe, ko ibyavuzwe byose byari amagambo kandi ko utabuza umuntu kuvuga, gusa ngo ntabwo yashyira amabanga y’urugo hanze.

Ati “Najyaga kumva nkumva umuntu araje arambwiye ngo Trainer wanze umwana, Trainer wataye umugore, Trainer … Ntabwo nabatera amabuye kubera ko ibyo bavugaga byumbikanaga.”

“Ntabwo nigeze nanga umwana, umwana ni uwanjye. Keza ntabwo tukiri kumwe, twaratandukanye burundu, habayeho ibintu tutumvikanyeho urumva ntabwo amabanga y’urugo aba agomba kujya hanze, rwari urugo urumva umuntu twari tumaranye umwaka n’igice kandi arantwitiye.”

Yahakanye ibyavugwaga ko icyo bapfuye ari uko yamenye ko hari umugabo wateye inda Keza ariko we avuga ko atari byo ko umwana ari uwe.

Akomoza ku byo kuba atarafashije Keza ngo amube hafi byose byatewe n’uko ari bwo bari bagitandukana umwe agifitiye umujinya mugenzi we.

Ati “Hari ikibazo kibaho, mbonereho nanasabe imbabazi umuryango we n’uwanjye, niba mwebwe mufite ikintu mutumvikanyeho, niba ari icyemezo gikomeye mwafashe kiba kigomba kumugiraho ingaruka kandi haba hari igihe muba mutarimo kubyumvikanaho neza nta n’umwe uvugisha undi, icyo gihe cyabayeho rero ntabwo wari kwita ku muntu mu gihe mu kirakaranyije, ni cyo cyabayeho.”

“Ndabyumva ndanabisabira imbabazi kubera ko muri icyo gihe tutumvikanaga neza byari bigoranye ko mubonana murebana no mu maso, njye ndabisabira imbabazi kandi na we ndabimusabira imbabazi. “

Yakomeje avuga ko ubu bicaye bakaganira ndetse ubu bumvikanye bakaba barimo gufatanya kwitegura umwana.

Muri Mata 2022 The Trainer yaje kwambika impeta ya fiançailles Keza amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera, gusa muri Nzeri 2022 ni bwo bahamije ko batakiri mu rukundo.

Laurien Izere [The Trainer] na Keza Terisky, ubwo bari mu rukundo bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo biyerekaga abakunzi ba bo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, gusa bikaba byaraje kubabaza benshi ubwo hajyaga inkuru hanze y’uko Urukundo rwabo rwashyizweho akadomo.

Keza Terisky urakuriwe, aritegura kwibaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *