Uganda: Yunze mu rya mugenzi we Kagame, Perezida Museveni yasabye abategetsi kureka ingendo za hato na hato zisohoka Igihugu

Perezida w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni mu mpera z’Icyumweru gishize yasabye ko hashyirwaho itegeko ribuza ingendo zisohoka Igihugu zikorwa n’Abadepite n’Abasenateri ndetse n’abakozi ba Leta mu rwego rwo kugirango amafaranga bazikoreshagamo akoreshwe mu giteza imbere Igihugu mu bikorwa bitandukanye.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga umushinga w’iringaniza ry’ibikenewe gukorwa mu Kigo cya Uganda Petroleum Institute-Kigumba (UPIK), aho Uganda ishaka kwigishiriza inzobere mu gucukura ibitoro ‘Peteroli’.

Uganda yiteze gutangira gucukura Miriyoni z’utugunguru twa Peteroli mu 2025, mu mariba menshi iki gihugu gifite.

Gusa, umukuru w’Igihugu ntiyanyuzwe n’uburyo iki kigo n’ubu kitararangizwa kubakwa, bitewe n’ibura ry’amafaranga.

Ati:‘’Musabe Abadepite n’abakozi ba Leta bareke kujya mu ngendo zo hanze. Amafaranga ari gusesagurwa hakorwa ingendo zo hanze, mu gihe Kigumba ibuze amafaranga yo kuyuzuza’’

Ibi, bwana Museveni yabitangaje binyuze mu nkuru y’imwe muri Televiziyo zo muri iki  gihugu.

Perezida Museveni yasabye kandi ko hakurwaho Uduhimbazamusyi, nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru kegamiye kuri Leta ya Uganda ‘Daily Monitor’.

Uyu Muringoti ‘Inzira’ wo gutwara ibitoro ‘Peteroli’ bitayunguruye uzubakwa ku Kiguzi cya Miriyaridi 3,5 z’ama Dorari, uzubakwa uhereye aho ibi Bitoro ‘Peteroli’ bicukurwa muri Uganda ubijyana ku Cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya, wamaganwe n’abarwanya ihindagurika ry’ibihe.

Ariko ibi bihugu byompi byavuze ko icyo bishize imbere ya byose ari iterambere ry’ubukungu bwabyo.

Perezida Museveni asabye guhagarika izi ngendo za hato na hato, nyuma y’uko mu Cyumweru gishize ubwo mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Kagame, nawe ubwo yarahizaga umuyobozi wa Sena, Dr. Kalinda Francois Xavier, yasabye abayobozi kureka gukora ingendo za hato na hato, ahubwo amikoro yazigendagaho agashyirwa mu guteza imbere Igihugu no kwita ku bibazo by’abaturage birimo n’ibyabaye agatereranzamba.

Perezida Kgame w’u Rwanda, ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu kuri iki Cyumweru. (Photo/IGIHE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *