USA: Umuryango wa Bianca wishimiye Kanye West washatse Umukobwa wabo

Spread the love

Mu minsi itari mike yari ishize, havugwa ubukwe bw’Umuhanzi rurangiranwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Kanye West na Bianca Censori bwabaye mw’ibanga, kuri ubu abavandimwe ba Bianca bagaragarije ibyishimo Kanye West bavuga ko bamwakirana yombi mu muryango wabo.

Mu kiganiro na Herard Sun, umunyamideli Angela Censori akaba n’umuvandimwe wa Bianca Censori, yatangaje ko bishimiye kwakira Kanye West mu muryango.

Yagize ati “Ni inkuru ishimishije cyane kuri mukuru wanjye, ndetse n’umuryango wose, ariko twahisemo kuba tubigumanye muri iki gihe”.

Undi muvandimwe wa Bianca, Alyssia Censori, na we yabwiye ikinyamakuru cyo muri Australia ko “Yishimiye cyane ku bw’aba bombi.”

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Daily Mail, avuga ko ubukwe bwa Kanye na Bianca bwabereye i Beverly Hills, muri California.

N’ubwo nta foto cyangwa icyemezo cyo gushyingirwa imbere y’amategeko cyagaragaye, gusa aba bombi bafotorewe kuri Hoteri ya Waldorf Astoria Beverly Hills bambaye impeta zibihamya.

Nk’uko Pinkvilla ibisobanura, Kanye West na Bianca Censori bari baziranye mbere ho imyaka mike y’uko uyu mugore atangira gukorera Yeezy mu 2020.

Kuri ubu, Bianca ni umuyobozi w’Ubugeni nyuma yo gusoza amashuri muri Kaminuza ya Melbourne.

Who is Bianca Censori? Meet Kanye West's new 'wife'

Who is Kanye West's new wife Bianca Censori?

Who is Bianca Censori: किम कार्दशियन को तलाक देने के बाद क्या कैन वेस्ट ने  की बिनाका सेंसरी से शादी - Who is Bianca Censori Social media claims Kanye  West married Bianca

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *