Otile Brown wibiwe ku Kibuga cy’Indege muri Tanzania ararira ayo kwarika


image_pdfimage_print

Umuhanzi w’Umunyakenya Otile Brown uri mu bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuri ubu ari mu gahinda nyuma yo kwibirwa mudasobwa ebyiri ku Kibuga cy’Indege kizwi nka ‘Nyerere International Airport’ mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Otile Brown yagaragaje agahinda ke avuga ko yibiwe mudasobwa ebyiri ku kibuga cy’indege, ashinja Police kuba nta kintu yabikozeho kugira ngo izigaruze.

Muri ubu butumwa yagize ati “Ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere muri Tanzania nibwe mudasobwa ebyiri, n’abarinzi nibashake bakurweho kuko ntacyo bamaze. Mu masaha atatu yose mpamaze banze no kugira icyo badufasha, ngo dushakishe byibura ngo turebe ko izo mudasobwa zaboneka. Ijoro rimbereye ribi mu buzima bwanjye.”

Otile Brown mu gushinja Police, yavuze ko banamwangiye kureba muri camera zishinzwe umutekano.

Akomeza ati “Ese ubundi nk’abashinzwe uburinzi akazi kabo ni akahe? Badashoboye no kugira icyo bagufasha.”

Uyu muhanzi aherutse gukorana indirimbo na The Ben nyuma y’iyo yari yakoranye na Meddy.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *