Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi mu Rwanda: Musanze FC yibitseho Abanyamahanga 3 mbere y’Isubukurwa rya Shampiyona

Spread the love

Ikipe ya Musanze FC ibarizwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi 3 yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira ikinamo na Rayon Sports.

Aba bakinnyi Musanze FC yasinyishije harimo, Bakiki Shafik myugariro w’umugande wakiniye amakipe arimo Express, Vipers zo muri Uganda, na Nkana FC yo muri Zambia, ndetse akaba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Uganda inshuro zigera kuri 5.

Nicholas Ashade Ayomide ukomoka muri Nigeria, akina asatira izamu cyangwa agakina aca ku mpande. Ayomide yavutse tariki 30 Ukuboza 2000, akaba yarakiniye amakipe arimo Gataway FC y’iwabona na San Pablo FC.

Tuyisenge Yaser ni umurundi ufite ubushobozi bwo gukina aciye mu mpande nka nimero 11 na 7, cyangwa se akaba yakina nka nimero 10. Tuyisenge bakunze kwita Arafat, yabutse tariki 1 Gashyantare 2022, akaba aje gukemura ikibazo cya nimero 10 ikipe ya Musanze FC yari ifite kuva uyu mwaka w’imikino watangira

Iyi kipe iri kwitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura aho tariki 22 Mutarama izamanuka mu kibuga yasuye Rayon Sports kuri sitade y’akarere ka Muhanga.

Yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa cyenda, ifite amanota 22. Yatsinze ibitego 20, ariko na yo yinjijwe 17.

Biteganyijwe ko asubukura imikino yayo ya Shampiyona ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2022, ikina na Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *