Triathlon: Ikipe y’Igihugu yitabiriye Irushanwa rya Ironman 70.3 Durban

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino wa Triathlon yerekeje mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yitabiriye Irushanwa rya Ironman 70.3 mu Mujyi wa Durban.

Iyi kipe yahagurutse ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, igizwe na Gatete Vital, Maniragaba Jack Roger, Ishimwe Hertier na Uwineza Hanani.

Uretse aba bakinnyi baherekejwe na Bwana Mbaraga Alex, Perezida w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Visi Perezida Habarugira Kaviri Pierre Celestin n’Umutoza Uwamukuza Jean Baptiste.

Iri Rushanwa rizakinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kamena 2023, rikazaba ari mu rwego rwo gushaka itike ya Shampiyona y’Isi ya Ironman 70.3.

Nyuma y’iri Rushanwa, rizakurikirwa n’irizabera mu Rwanda mu Kwezi kwa Kanama (8) tariki ya 05 naryo riri ku rwego rwa Ironman 70.3.

Tariki 14 Kanama mu Mwaka ushize w’i 2022, Abakinnyi 155 baturutse mu makipe 35 bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya IRONMAN Rwanda 70.3, ryabereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Iri Rushanwa ryegukanwe n’Umurusiya Ilya Slepov mu bakina ku giti cyabo, mu gihe Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yabaye iya mbere mu barushanwa nk’Itsinda.

Muri Werurwe y’uyu Mwaka, u Rwanda rwahawe igihembo cya ‘Athletes’ Choice Awards 2022’ rukesha kwakira neza iri Rushanwa rya IRONMAN 70.3, ryabereye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iki gihembo cyatanzwe hakurikijwe ibarura ryakozwe mu bakinnyi bitabiriye Amarushanwa 118 yabaye ku Isi yose mu Mwaka w’i 2022.

Amagenzura yakozwe binyuze mu kubaza abitabiriye aya Marushanwa hibandwa ku kureba iryashimwe cyane, Urwibutso bagize mu Koga, gutwara Igare, kwiruka, uko aho ryabereye hari hateguwe, uko bakiriwe n’uko abaryitabiriye baryakiriye.

Mu basaga ibihumbi 65 babajijwe, benshi bagaragaje ko Irushanwa rya IRONMAN 70.3 ryabereye i Rubavu ryagenze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *