Kibogora: Ingabo z’u Rwanda zavuye Abarwayi 1000 mu Masaha 48

Mu minsi ibiri gusa, abarwayi barenga 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora Polythechnic mu Karere ka Nyamasheke, barimo gusuzumwa, kuvurwa bakanahabwa imiti n’ingabo z’Igihugu ndetse na Polisi muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo na Polisi.

Abamaze kuvurwa, barashimira Ingabo z’igihugu na Polisi ko na nyuma yo kubarindira umutekano barenzaho no kubungabunga ubuzima bwabo.

Biteganijwe ko ingabo z’Igihugu na Polisi bazamara ibyumweru 2 bavurira abaturage ku bitaro bya Kibogora Polythechnic i Nyamasheke.

Barimo kuvura indwara zirimo izo mu mazuru, mu kanwa no mu muhogo, iz’amenyo, iz’uruhu, iz’amagufwa, iz’abana, indwara zisanzwe, izikeneye kubagwa n’izindi.

Muri iki cyumweru kandi Ingabo na Polisi y’Igihugu bubakiye abatuye mu Mirenge ya Ruharambuga i Nyamasheke ndetse no mu Mirenge ya Nkombo na Bweyeye amarerero rusange 3, ndetse banubaka ikiraro cya Bazibishya kiri mu Murenge wa Mahembe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *