Urukumbuzi rwashize, Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu Myaka 9

Nyuma y’Imyaka 9 itazi uko kwegukana Igikombe cy’Amahoro bimera, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police FC, yegukanye Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Ikipe y’Akarere ka Bugesera, Bugesera FC, ibitego 2-1 mu mukino waraye ikiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Police FC yaherukaga iki gikombe mu 2015 itozwa n’Umutoza André Cassa Mbungo, yongeye kwisubiza ikuzo ibifashijwemo n’ibitego byatsinzwe na Aboubakar Djibrine Akuki ku munota wa 56 na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane, ku munota wa 67 w’umukino.

Mu gihe igitego rukumbi cya Bugesera FC cyatsinzwe na Farouk Ssentongo Saif ku munota wa 80, Iminota 10 mbere y’uko umukino ugana ku musozo.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police FC yahise ikatisha itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, uruhando narwo yaherukagaho mu myaka 9 ishize.

Mu buryo butari bumenyerewe, Ikipe ya Police FC yari yakoze ku bafana bari bakubise Sitade bayuzuye, abenshi biganjemo abambaye Impuzankano za Polisi.

Mu gihe Ikipe ya Bugesera FC, nayo yari yakoze ku bafana batari bacye baje kuyishigikira.

Imodoka zikabakaba muri za Mirongo, zirimo abaturage bazwi nk’Abakeramurimo, Ikivugo cy’abaturage b’Akarere ka Bugesera, bari baje kuyitera ingabo mu bitugu.

Gusa, Bugesera FC iri mu makipe ashobora kujya mu kiciro cya kabiri, yo n’Umutoza wayo, Francis Haringingo, wari waregukanye Finale ebyiri zose yakinnye (2018 & 2023), ntabwo bahiriwe.

Umukino ugitangira, rutahizamu wa Bugesera FC, Elijah Ani ku mupira yari ahawe na Faustin Niyomukiza, yashatse gukora mu jisho Police FC, ariko aya mahirwe ntiyayabyaza umusaruro.

Amafoto

Bugesera players defending their goalie during the second half.
Police Fc supporters cheer on players as they netted the second goal

Players vie for the ball during the match

Bugesera FC fans look discouraged as their side lost the final game

The Peace Cup final took place at Kigali Pele stadium. Photos by Craish Bahizi

The second half started with both teams trying to maintain position with interposition passes.

Francis Haringingo
Eric Nsabimana
Police FC stopper and teammates warmly celebrate the crucial win over Bugesera to win the Peace Cup title

Law enforcers' team supporters celebrating the 2-1 victory against Bugesera FC on May 1
Dejected Bugesera FC fans as Police FC won the 2024 Peace Cup title at Kigali Pele stadium on Wednesday, May 1.

Bugesera FC goalkeeper in action trying to save his goalie during the match

Midfielder Muhadjili Hakizimana vies for the ball with Bugesera Fc's player at Kigali Pele stadium

Rutahizamu Elijah yagoye Polce FC muri uyu mukino

Muhadjili Hakizimana wins the ball against Bugesera FC player

The New Times

APR FC supporter Rujugiro joined  Police FC fans at the stadium

Bugesera FC players on bench look disappointed during the match

Police FC beat Bugesera FC 2-1 in a keenly contested final on Wednesday, May 1, to win the 2023/24 Peace Cup, their first since 2015.

The New Times

Goal scorer Eric Nsabimana leads his teammates to celebrate the goal

Police FC player celebrate the 2-1 victory over Bugesera FC to win the 2024 Peace Cup title at Kigali Pele stadium on Wednesday, May 1. Courtesy

The New Times

 Police FC players celebrate the 2024 Peace Cup title, their first since 2015.  The law enforcers won the title after beating Bugesera FC 2-1 in the final held at Kigali Pele Stadium on Wednesday, May 1. Photo by Craish Bahizi

Umutoza wa Police FC, Vincent Mashami na Kapiteni we, Nshuti Savio Dominic, bishimiye kwegukana iri Rushanwa ryakinwe ku Munsi Mpuzamahanga w’umurimo

Police FC beat Bugesera FC 2-1 in a keenly contested final on Wednesday, May 1, to win the 2023/24 Peace Cup, their first since 2015.

Police FC beat Bugesera FC 2-1 in a keenly contested final on Wednesday, May 1, to win the 2023/24 Peace Cup, their first since 2015.

Police FC yashyikirijwe Igikombe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju

Police FC staff and players celebrate the victory to win the 2024 Peace Cup title at Kigali Pele Stadium on Wednesday, May 1. All Photos by Craish Bahizi

Players with the trophy after beating Bugesera 2-1 to win Peace Cup title.

Police FC fans celebrate the 2024 Peace Cup trophy, their first since 2015.  The law enforcers won the title after beating Bugesera FC 2-1 in the final held at Kigali Pele Stadium on Wednesday, May 1. All photo by Craish Bahizi

Police FC players and staff celebrate the 2024 Peace Cup trophy, their first since 2015.  The law enforcers won the title after beating Bugesera FC 2-1 in the final held at Kigali Pele Stadium on Wednesday, May 1. All photo by Craish Bahizi

Police FC players and staff celebrate the 2024 Peace Cup trophy, their first since 2015.  The law enforcers won the title after beating Bugesera FC 2-1 in the final held at Kigali Pele Stadium on Wednesday, May 1. All photo by Craish Bahizi

Police FC beat Bugesera FC 2-1 in a keenly contested final on Wednesday, May 1, to win the 2023/24 Peace Cup, their first since 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *