“Isi yifashishije Ikoranabuhanga yagabanya ubusumbane bukabije bw’abayituye” – Dr Ngirente

Ubwo yatangizaga inama ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za guverinoma muri Siyansi, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Leta y’u Rwanda izi neza agaciro k’ubumenyi, ikoranabuhanga na inovasiyo mu kuzamura inzego zose ariyo mpamvu Igihugu cyashoye mu bantu no mu bikorwaremezo.

Abahanga mu bya siyansi n’ikoranabuhanga bari mu Rwanda aho baganira ku cyakorwa kugira ngo ubu bumenyi bwihutishe Isi mu kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente avuga ko Isi ihuje ibibazo bigomba kwigirwa hamwe, bityo ikoranabuhanga rikifashishwa no kugabanya ubusumbane bukabije mu bihugu.

Avuga ko u Rwanda ruzi neza agaciro k’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu iterambere ry’Igihugu ariyo mpamvu rwashoye mu bantu no mu bikorwaremezo.

Yagize ati “Nka Leta y’u Rwanda tuzi neza agaciro ka siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo mu nzego zose nk’uburyo bw’ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu.”

Mu murongo w’icyerekezo cya 2050, siyansi itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo Igihugu cyatangiye rwo kuzagira ubukungu buringaniye muri 2035 n’Igihugu cy’ubukungu bwo hejuru muri 2050 hagamijwe kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose.

Ni inama mpuzamahanga y’iminsi 2 yahuje abaturutse mu bihugu 65 ku 160 bigize iri huriro rimaze imyaka 10 akaba aribwo bwa mbere inama ibereye ku mugabane wa Afurika.

Amafoto

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *