Duhugurane: Imvano yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi tariki ya 01 Gicurasi

Mu bihugu by’iburayi, tariki 01 Gicurasi (5) cyera yizihizwaga nk’umunsi mukuru wo gusoza ibihe by’ubukonje, muri ibi bihe, iyi tariki izwi cyane nk’umunsi w’umurimo (cyangwa umunsi mpuzamahanga w’abakozi) mu kuzirikana amateka yo guharanira uburenganzira bw’abakozi n’ibikorwa byagezweho n’abakozi ku isi.

Buri mwaka, imyigaragambyo irategurwa mu bihugu bitandukanye aho abakozi baba basaba gufatwa neza kurushaho no kongerera imbaraga amasendika abahuza.

Mu ntangiriro, uyu munsi wizihizwaga n’amashyirahamwe y’abasosiyaliste n’abakomuniste hamwe n’amatsinda y’abakozi.

Nubwo bene iyo myiyerekano yatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu munsi muri icyo gihugu bo bawizihiza tariki 01 Nzeri (9).

  • Uko byatangiye?

Mu 1886, amasendika y’abakozi muri Amerika yatangije imyigaragambyo isaba ko akazi gakorwa amasaha umunani ku munsi, bashingiye ku gitekerezo cy’umwongereza uharanira impinduka witwaga Robert Owen.

Uyu yahimbye intego y’akazi k’amasaha umunani ku munsi mu ntero igira iti: “Amasaha umunani y’akazi, amasaha umunani yo kwihugenza, amasaha umunani yo kuruhuka”.

Imyigaragambyo iruta iyindi yabereye i Chicago tariki ya 01 Gicurasi ihuza abakozi bagera ku 40,000. Icyo gihe, byari ibisanzwe ko abantu bakora akazi kagoye mu nganda, nta gahunda y’amasaha y’akazi cyangwa iminsi y’ikiruhuko.

Icyo gihe, Chicago yari umutima w’inganda za Amerika ikaba n’izingiro ry’ihuriro ry’amasendika y’abakozi.

Mu minsi yakurikiyeho, imyigaragamyo – itararebwaga neza n’abanyemeri n’abanyapolitike – yarakomeye kurushaho yitabirwa n’abakozi benshi cyane hamwe n’abandi bantu barwanyaga imiterere ya sosiyete n’uburyo amategeko ateye kandi akurikizwa.

Umujinya wari hejuru cyane ndetse n’ubushyamirane hagati ya polisi n’abigaragambya bwiciwemo umuntu umwe abandi benshi barakomereka.

Kubera urugomo rw’abapolisi, abakuru b’amasendika y’abakozi n’abigaragambya bateguye imyigaragambyo ikomeye ku itariki 04 Gicurasi, ahantu hazwi cyane hitwa Haymarket muri Chicago.

Umuntu utaramenyekanye kugeza ubu yateye bombe ku bapolisi, haba guturika gukomeye no gukwira imishwaho, hapfuye abapolisi barindwi abandi za mirongo barakomereka.

Abantu bigaragambya bane nabo barishwe abarenga 30 barakomereka.

Nyuma y’icyo bise ubwicanyi bwa Haymarket cyangwa ‘Haymarket Affair’ abantu umunani mu bigaragambyaga bakatiwe urwo gupfa, nubwo bwose uruhare rwabo mu byabaye rutigeze rugaragazwa kugeza ubu.

Mu 1889, mu nama karundura yiswe Second International cyangwa Deuxième Internationale yahuje amashyaka y’abasosiyaliste n’abakozi n’abahagarariye amasendika y’abakozi yo mu bihugu 20, hafashwe umwanzuro ko tariki 01 Gicurasi bazajya bazirikana ibyo byose byabaye.

  • Ibindi bihugu byafashe tariki 01 Gicurasi

Ubushyamirane bw’i Chicago bwatumye haba ububyutse mu bihugu bitandukanye ku isi mu myaka yakurikiyeho.

Mu Bulayi bw’uburasirazuba, abo muri Slovakia na Croatia icyo gihe bari bakiri mu kitwa Empire Austro-Hongrois nibo babaye aba mbere kwizihiza tariki 01 Gicurasi.

Gukora mu buryo bugoye, imishahara iri hasi n’amasaha menshi y’akazi ku munsi vuba vuba byatumye abakozi bo muri Serbia bakora ikoraniro tariki 01 Gicurasi 1893.

Nyuma y’intambara ya mbere y’isi, abakozi – babishyigikiwemo n’impinduramatwara y’abakomuniste mu Burusiya, baharaniye uburenganzira bwabo bw’ibanze henshi ku isi.

Mu Budage, umunsi w’abakozi wabaye umunsi w’ikiruhuko kuva mu 1933, nyuma y’uko Aba-Nazi bageze ku butegetsi.

Ariko nanone mu buryo butangaje, iryo shyaka ry’aba-Nazi ryaciye amasendika y’abakozi umunsi umwe mbere y’uko uwo munsi wabo utangira kwizihizwa, bisenya imbaraga zo kwishyira hamwe kw’abakozi muri icyo gihugu.

  • Iburasirazuba n’iburengerazuba

Nyuma y’intsinzi y’ingabo zishyize hamwe mu ntambara ya kabiri y’isi, ikarita y’isi yarahindutse, icikamo ibice bya politike n’ubukungu bigaragara.

Umunsi w’abakozi wizihijwe mu myaka igera kuri za mirongo mu bihugu by’Abasosiyaliste nka Cuba, icyahoze ari URSS n’Ubushinwa, nk’umwe mu minsi ikomeye cyane.

Warangwaga ahanini n’akarasisi gakomeye, nk’akabere kuri ‘Place Rouge’ i Moscou imbere y’abategetsi bakuru ba leta. Wabaga kandi ari umwanya wo kwerekana ingufu za gisirikare z’abasoviyeti.

Abategetsi b’abakomuniste batekerezaga ko uyu munsi mushya w’ikiruhuko n’ibyo birori byo kuwizihiza bizakangurira abakozi mu Uburayi na Amerika kujya hamwe bakarwanya ‘capitalisme’ – imyumvire n’imiterere y’ubukungu bari bahangaye.

Muri uwo mujyo, uyu munsi wa tariki 01 Gicurasi wagiye uhunduka umunsi w’ikiruhuko kandi ukizihizwa mu buryo bukomeye mu bihugu byinshi byari bishyigikiye ubukungu bwa gikomuniste.

Ahandi ku isi, amasendika y’abakozi nayo yateguye imyiyerekano tariki 01 Gicurasi igamije gusaba impinduka mu buryo bw’akazi no kongezwa imishahara.

Ibihugu byinshi bya Africa nabyo byagiye bitangira kwemera no kwizihiza tariki 01 Gicurasi nk’umunsi mpuzamahanga w’abakozi cyangwa w’umurimo.

Uburenganzira bw’abakozi bukomeza kuba ingenzi imbere y’ibibazo byo kwiyongera kw’ubushomeri n’ubukene bw’abakozi.

Raporo y’ikigo Organisation Internationale du Travail (OIT) iteganya ibyitezwe mu 2024, ivuga ko umwaka ushize umubare w’abakozi babayeho mu bukene bukabije – bakorera munsi ya 2,15$ ku munsi – wazamutseho abagera kuri miliyoni imwe ku isi.

Umubare w’abakozi babayeho mu bukene bugereranyije na wo wiyongereyeho abagera kuri miliyoni 8.4 (abo ni ku kigereranyo abakorera munsi ya 3,65$ ku munsi), nk’uko iyo raporo ibivuga. (BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *