Uganda: Musigazi Abdulaziz ‘Vyroota’ yagaruye Agatege nyuma yo kugwa ku Rubyiniro

Musigazi Abdulaziz uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka Vyroota, yongeye kumera neza nyuma yo gukurwa ku Rubyiniro igitaranya ubwo yari amaze kurugwaho.

Uyu Muhanzi uri mu bakizamuka muri Uganda, yatunguranye ari ku Rubyiniro agwa igihumure, akurwaho igitaraganya ajyanwa kwa muganga.

Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza uyu muhanzi ateruwe n’abashinzwe umutekano, ubona nta ntege afite ndetse bari kwerekeza ahari imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.

Uyu musore yituye hasi ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo cya Zzina Carnival 24 cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024. Uretse uyu musore, abandi baririmbyemo barimo Gravity Omutujju, Recho Rey, Vinka, Cindy Sanyu n’abandi.

Vyroota w’imyaka 21, yavukiye i Kireka muri Uganda. Avuga ko yarezwe na nyina gusa.

Aririmba injyana zirimo R&B, Dancehall na Afrobeat.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *