“Duhangire n’Uruhando Mpuzamahanga” – Intego za ‘Makemi’ Impano nshya mu Muziki w’u Rwanda

Rwanyemanzi Emmanuel uzwi nka Makeni nk’Umuhanzi, yatangaje ko ibyo Abahanzi Nyarwanda baririmba bigomba kuba biri ku rwego Mpuzamahanga.

Ni nyuma  yo gushyira hanze Amashusho y’Indirimbo yise Down. Mu buryo bw’Amajwi yatunganyije na Flyest, Amashusho akorwa na Samy Switch.

Mu gihe cy’Umwaka amaze akora Muzika, Makeni amaze gushyira hanze Indirimbo Eshatu (3), zirimo Ebyiri (2) yakoreye Amashusho, aya akaba ari no ku Muyoboro wa YouTube.

Mu kiganiro na THEUPDATE, Makeni yavuze ko “Yifuza kugeza Muzika y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, Abanyamahanga bakayibyina bayishimiye. Uretse ibi kandi, arifuza ko yazajy inacurangwa ku Bitangazamakuru bikomeye ku Isi”.

Makeni yakanguriye abafasha Umuhanzi mu gutera imbere (Label), kuba bamwegera bagakorana kuko gahunda afitiye Muzika y’u Rwanda ari ndende.

Ati:“Kuba ntafite abafasha mu Iterambere bacunga ibikorwa byanjye, bimbera imbogamizi ndetse bikadindiza aho nifuza kugera”.

Makeni ukora Muzika yibanda ku Buzima bwa buri Munsi, yijeje abakunzi ba Muzika ko azakora ibishoboka byose ntabicishe Irungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *