Perezida Kagame yifatanyije n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yifatanyije n’Uburyiruko ry’abakorerabushake kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 10, mu Muhango wabereye muri BK-Arena.

Abagera kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu bahuriye muri BK Arena, kuri uyu wa Kabiri, aho bari kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.

Mu 2013 ni bwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.

Kuva icyo gihe, abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Bamaze kubakira abaturage inzu zigera kuri 1,295, inzu zavuguruwe zigera kuri 5,813. Hubatswe ubwiherero busaga 17,321.

Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu kubaka no kuvugurura imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 2,582, rwateye ibiti bigera ku bihumbi 630, rwubaka uturima tw’igikoni turenga ibihumbi 495.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake kandi rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango igera kuri 4,312.

Mu bindi uru rubyiruko rwakoze harimo gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi, kwirinda ibyaha, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, inda zitera abangavu; gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’umwana n’ibindi.

Mu myaka 10 ishize, uru rubyiruko rw’abakorerabushake rushimwa ko hari urwihangiye imirimo ndetse rukwiye kubera abandi icyitegererezo.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *