Umunyenga w’Urukundo urakomeje: The Ben na Pamella bakoranye Indirimbo

Mugisha Benjamin uzwi ku mazina y’Ubuhanzi ya “The Ben”, yashyize hanze Indirimbo nshya nyuma y’iminsi itari micye abakunzi be bamwishyuza kubicisha irungu.

N’ubwo bimeze bitya ariko, icyatunguranye muri iyi ndirimbo yise “Forever” cyangwa se “Ubuziraherezo” mu Kinyarwanda, ni uko yagaragayemo Uwicyeza Pamella witegura kumubera Umugore.

Forever yagiye hanze nyuma y’Amasaha 48 gusa, Then Ben asabye akanakwa Uwicyeza Pamella.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Kozz ubarizwa muri Country Records, mu gihe Amashusho yo yafashwe akatunganywa na John Elarts.

Yumvikanamo amagambo y’Urukundo, abayumvise batanyuze ku ruhande ko yayaririmbiraga Uwicyeza Pamella.

Amwe muri yo, hari aho agira ati:“Iyo duhuje Imboni mpita ndemba, bikanyibutsa Imana nkajya Gusenga”.

Iyi ndirimbo yayishize hanze nyuma y’Imyaka ibiri nta yindi akora, kuko yaherukaga gusohora “Why” yakoranye n’Umunyatanzaniya, Diamond mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *