Rusizi: Umugabo w’Imyaka 41 yafatanywe Udupfunyika 500 tw’Urumogi

Mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, hafatiwe Umugabo w’Imyaka 41 y’amavuko, wafatanywe Udupfunyika 500 tw’Urumogi.

Yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, aho bayagejeje kuri Polisi nayo igahita umuta muri Yombi.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Cyete, mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Mururu, ahagana saa Cumi n’Imwe z’Umugoroba wo ku wa 15/12/2023.

Nyuma y’iri fatwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Ibururengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yahamije iby’aya makuru agira ati:“Nibyo yafatanywe Udupfunyika 500 tw’Urumogi agiye kurukwirakwiza mu baturage. Ifatwa rye ryakozwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU)”.

Yakomeje agira ati:“Yari asanzwe akekwaho gucuruza ibi Biyobyabwenge, ari nayo mpamvu abaturage bamubonye atwaye Umufuka ntibamushire amakenga bagahita bahamagara Polisi”.

“Nyuma y’uko abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko hari Umugabo babonye utwaye Umufuka kandi usanzwe akekwaho gucuruza Ibiyobyabwenge, Polisi yahise itangira igikorwa cyo kumushakisha. Yafatiwe mu Kagari ka Kagarama. Polisi ikimubona, yarebye muri uwo Mufuka isanga koko ari Urumogi atwayemo”.

Nyuma yo gutabwa muri Yombi k’uyu Mugabo utavuzwe amazina, SP Bonaventure yasabye abaturage kwirinda gukoresha Ibiyobyabwenge, kuko byangiza Umuryango Nyarwanda ndetse n’uwabinyoye.

Yaboneyeho guha ubutumwa buburira abakomeje kwishora muri ubu Bucuruzi n’ibindi bikorwa binyuranyije n’Amategeko, abibutsa ko Polisi itazabihanganira na gato, ahubwo bazakomeza gushakishwa bagafatwa ku bufatanye n’abaturage.

Mu Rwanda, Urumogi rushyirwa mu rwego rw’Ibiyobyabwenge bihambaye.

Iyo uhamijwe n’Urukiko ibikorwa byo kuruhinga, kurutunda, kurugura, kurugurisha mu gihugu, kuruha undi muntu n’ibindi Ibiyobyabwenge byo muri iki kiciro, uhanishwa Igifungo cya burundu n’Ihazabu y’Amafaranga Miliyoni 20 Frw ariko atarenze Miliyoni 30 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *