Inyeshyamba z’aba Houthi ziyemeje kurasa Amato yose afite aho ahuriye na Israel

Ubwato bwikorera za ‘Chemicals’ bwarashweho igisasu kirekuwe na drone kivuye muri Iran ubwo bwari buri hafi y’Ubuhinde kuwa gatandatu, nk’uko igisirikare cya Amerika kibivuga.

Pentagon ivuga ko ubu bwato bwitwa Chem Pluto bwarashwe buri kuri 370km uvuye ku mwaro w’Ubuhinde saa yine z’ijoro ryaho.

Abashinzwe kuzimya umuriro muri ubu bwato babashije kubuzimya. Nta muntu wahagiriye ikibazo.

Iran ntacyo iratangaza. Gusa mu minsi ishize ibitero bya drone na za rokete byariyongereye ku mato aca mu nyanja itukura bikozwe n’inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen zishyigikiwe na Iran.

Mu kindi gitero gitandukanye n’iki, ibindi bisasu biraswa amato by’aba-Houthi byarashwe ku mato ari mu nyanja itukura ariko ntibyayahamya, nkuko US Central Command (CENTCOM) yabitangaje kuwa gatandatu.

CENTCOM ivuga kandi ko ubwato bwa gisirikare USS Laboon bugenzura muri ako gace “bwahanuye drone enye zivuye mu gace ka Yemen kagenzurwa n’aba Houthi zari zije” kurasa ubwato bwa Amerika.

Nyuma kuri uwo munsi, ubwato butwara ibitoro bivugwa ko bwarashweho na drone y’aba Houthi mu majyepfo y’inyanja itukura, mu gihe ubundi bwato nabwo babuhushije.

Izi nyeshyamba zigenzura igice kinini cya Yemen, zivuga ko zigomba kurasa amato yose afite aho ahuriye na Israel kubera intambara ikomeje muri Gaza.

Kompanyi nini nyinshi z’amato ku isi ubu zahagaritse amayira yo mu nyanja itukura kubera kwiyongera kw’ibitero nk’ibi.

Mu itangazo, Pentagon ivuga ko buriya bwato bwari butwaye za ‘chemicals’ bwitwa Chem Pluto bwakubisweho “n’igisasu cyarashwe na drone kivuye muri Iran”.

Ivuga ko ubu ari ubwato bufite ibendera rya Liberia, ariko bw’Ubuyapani, butwara za ‘chemicals’ z’Ubuholandi.

Mbere, ikigo kireba iby’umutekano mu nyanja kitwa Ambrey cyavuze ko ubu bwato bufitanye isano na Israel, kandi bwari buvuye muri Arabia Saoudite bwerekeje mu Buhinde.

Igisasu bwarashweho cyashwanyaguje igice cy’ubu bwato ndetse n’amazi abwinjiramo.

Ambrey uvuga ko igitero nk’iki ari ubwa mbere kibereye kure y’inyanja itukura mu gace ivuga ko ubundi katageramiwe na drone za Iran.

Igisirikare kirwanira mu mazi cy’Ubuhinde cyohereje indege n’amato gutanga ubufasha.

Kuwa gatandatu mu gitondo, Amerika yari yashinje Iran “kugira uruhare rukomeye” mu gutegura ibitero ku mato y’ubucuruzi aca mu nyanja itukura.

Adrienne Watson uvugira inama y’umutekano ya Amerika yo muri White House, avuga ko ibi Iran ibikora mu “gufasha no gushishikariza aba Houthi guhungabanya akarere”.

Nyuma, umukuru w’ingabo za Iran yaburiye ko zishobora gufunga inzira zose z’amazi uretse n’iyo mu nyanja itukura niba “Amerika n’inshuti zayo bikomeje gukora ibyaha by’intambara” muri Gaza.

Brig Gen Mohammad Reza Naqdi yavuze ko muri izo nzira haba harimo iyo mu nyanja ya Mediterane n’umuhora wa Gibraltar – gusa ntiyasobanuye uko ibi babikora. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *