Koga: Ikipe y’Igihugu yitabiriye Shampiyona y’Afurika i Luanda

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 01:40 z’Igicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024, yerekeza i Luanda muri Angola gukina Shampiyona ny’Afurika ya Swimming & Open Water igiye gukinwa ku nshuro ya 16.

Iyi Kipe yari imaze Iminsi 5 Ikorera Imyitozo kuri Pisine ya Lapalisse Hotel i Nyamata, ari naho abakinnyi bari bacumbitse, uretse Cyusa uba mu Bufaransa na Niyibizi uba muri Thailand.

Iyi mikino izanatanga Itike y’Imikino Olempike ya Paris 2024, izatangira tariki ya 30 Mata kugeza ku ya 05 Gicurasi 2024.

Itsinda rigize Ikipe y’Igihugu yerekeje i Luanda:

  • NIYIBIZI Cédrick (Yitoreza muri Thailand)
  • Cyusa MITILLA PEYRE Oscar (Yitoreza mu Bufaransa)
  • IRADUKUNDA Eric (Cercle Sportif de Karongi)
  • IRANKUNDA Isihaka (Mako Sharks)
  • NYIRABYENDA Neema (Cercle Sportif de Karongi)
  • MUGABO Aragsan Liban (Mako Sharks)
  • BYIRINGIRO Christian (Cercle Sport de Karongi)
  • UMUHOZA UWASE Lidwine (Gisenyi Beach Boys)

Umutoza: Kamanzi Jean d’Amour
Abayoboye Delegasiyo: Rugabira Girimbabazi Pamela na Uzabakiriho Innocent.

  • Gahunda y’Urugendo

1. Kigali: 01:40’
2. Kugera Addis-Ababa: 05:45’
3. Guhaguruka Addis-Ababa: 09:40’
4. Kugera i Luanda: 12:25’

Nyuma yo gusoza Irushanwa, gahunda yo kugaruka i Kigali iteye mu buryo bukurikira.

Ikipe y’Igihugu izagaruka mu Rwanda mu Gicuku cya tariki ya 07 Gicurasi 2024.

  • Gahunda y’Urugendo

1. Guhaguruka i Luanda: 13:35’
2. Kugera Addis-Ababa: 20:20’
3. Guhaguruka Addis-Ababa: 22:40’
4. Kugera i Kigali: 00:20’.

Mu kurushanwa Koga muri Pisine (Swimming) bizakinwa n’Abakinnyi bagizwe na: NIYIBIZI Cédrick, Cyusa MITILLA PEYRE Oscar, IRANKUNDA Isihaka, MUGABO Aragsan Liban, ⁠BYIRINGIRO Christian na ⁠UMUHOZA UWASE Lidwine, Iradukunda Eric na Nyirabyenda Neema.

Bazakinira muri Pisine ya Alvalade (Alvalade Swimming Pool), iyi ikaba ireshya na Metero 50.

Gusa, Nyirabyenda Neema na Iradukunda Eric bazanakina Open Water, izakinirwa mu Mazi yo Kirwa cya Massulo (Mussulo Island) mu Ntara ya Luanda.

Ubwo iyi mikino yakinirwaga muri Ghana ku nshuro ya 15, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nabwo yarayitabiye, ikaba yari igizwe na: NIYIBIZI Cédrick, ISHIMWE Claudette, MANIRAGUHA Eloi n’Umutoza Ndoli Jimmy.

Agaruka ku myiteguro y’Ikipe y’Igihugu, Umutoza wayo, Kamanzi Jean d’Amour yagize ati:“Imyiteguro yagenze neza, abakinnyi twabahaye byose hagamijwe ko bazahesha Igihugu begukana Imidali ndetse n’Itike y’Imikino Olempike bikunze twayegukana”.

“Yaba muri Pisine cyangwa mu Mazi Magari, hose abakinnyi twarabateguye kandi turizera ko Ibihe bafite mbere y’uko bajya muri iyi mikino, bizabahesha kwitwara neza ku ruhando rw’Afurika”.

Yasoje agira ati:“Turashimira inzego zadufashije mu myiteguro, yaba Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, batubaye hafi uko bishoboka natwe tugomba kwerekana ko ukutwitaho batugaragarije, natwe tuzatanga umusaruro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *