Basketball: Eagles na Gasabo zegukanye Shampiyona y’abantu bafite Ubumuga

Ikipe ya Eagles mu kiciro cy’abagabo n’iy’Akarere ka Gasabo (Intwari) mu bagore, zegukanye Shampiyona ya Basketball ikinwa n’abantu bafite Ubumuga, izwi ku izina rya Wheelchair Basketball.

Izi kipe zombi zibitseho ibi bikombe ubwo kuri iki Cyumweru hasozwaga Shampiyona ya Wheelchair Basketball, mu mikino yakiniwe ku Kibuga cya Stecol ahazwi nko mu Cyanya cy’Inganda, i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ni mu gihe kandi isozwa ry’iyi Shampiyona ryahuriranye n’uko hasozwaga Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri, yakiniwe kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata mu Ntara y’i Burasirazuba.

Mu kiciro cy’abagabo, Eagles yatsinze ku mukino wa nyuma Ikipe y’Akarere ka Kicukiro, amanota 28 kuri 21.

Gutsindwa ku mukino wa nyuma kwa Kicukiro, byahise bituma itakaza igikombe yari yaregukanye mu Mwaka ushize w’i 2023.

Umwanya wa gatatu mu kiciro cy’abagabo, wegukanywe n’ikipe y’Akarere ka Musanze, yatsinze Indangamirwa amanota 30-26.

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe y’Akarere ka Gasabo yisubije igikombe, nyuma yo gutsinda iy’Akarere ka Kicukiro, amanota 10-08.

Ikipe ya Eagles, yashinzwe na Rwampungu Meshak mu 2022. Iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Gasabo, yitoreza ku Kibuga cya Stecol

Umwaka wayo wa mbere ubwo yatabiraga Shampiyona ntabwo yahiriwe, gusa Umwaka ushize ubwo yayikinaga ku nshuro ya kabiri, yegukanye umwanya wa gatatu, mbere y’uko yibikaho Igikombe cy’uyu Mwaka.

Umusaruro w’Imikino Ngoramubiri

  • Abagore

1. Rwamagana: Gold 8 -Silver 5- Bronze 0

2. Mozanze:Gold 6 – Silver 4 – Bronze 0

3. Gasabo: Gold 2 – Silver 0 – Bronze 5

4. Nagatare: Gold 1 – Silver 2 – Bronze 3

5. Ngoma: Gold 0 – Silver 1 – Bronze 1

6. Kayonza : Gold 0 – Silver 1 – Bronze 1

  • Abagabo

1. Musanze : Gold 5- Silver 2- Bronze 2

2. nyabihu: Gold 3- Silver 1 – Bronze 0

3. Gasabo : Gold 2 – Silver 1 – Bronze 0

4. Gasabo : Gold 2 – Silver 0 – Bronze 3

5. Rwamagana : Gold 1 -Silver 1 Bronze 0

6. Kirehe :Gold 0- Silver 4- Bronze 1

7.Nyagatare: Gold 0- Silver 4- Bronze 1

8. Bugesera : Gold 0- Silver 1- Bronze 1

  • Urutonde rusange

1. Musanze: Gold 10- Silver 6- Bronze 2

2. Rwamagana: Gold 9-Silver 6 Bronze 0

3. Gasabo: Gold 4-Silver 1-Bronze 5

4. Huye: Gold 2-Silver 0- Bronze 3

5. Nyagatare : Gold 1-Silver 0- Bronze 4

6. Kirehe : Gold 0- Silver 4- Bronze 1

7. Ngoma: Gold 0- Silver 1- Bronze 1

8. Bugesera: Gold 0- Silver 1- Bronze 1

9. Kayonza: Gold 0- Silver 1- Bronze 1.

Amafoto

Image

Image
Rwampungu Meshak (hagati), yishimiye kwegukana Igikombe nyuma y’Imyaka 3 ashize Ikipe ya Eagles

 

Image
Ikipe y’Akarere ka Gasabo (Intwari), yisubije Igikombe itsinze iy’Akarere ka Kicukiro nk’uko yari yabigenje mu Mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *