Kamonyi: Abana n’Abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe

Mu Karere ka Kamonyi ababyeyi n’abandi bafite aho bahurira n’abana barasabwa kubaha inyigisho zibarinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuri uyu wa 18 Gicurasi ni bwo aka Karere kateguye ibikorwa byo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa Akarere ka Kamonyi kahisemo gutegurira muri uyu Murenge wa Nyarubaka hashingiwe ku mwihariko w’ahitwa mu Gitega hiciwe abana babarirwa mu ijana.

Kakundiye Adelphine watanze ubuhamya yagarutse ku bugome ndengakamere bwari kuri bariyeri yo mu Gitega ari nayo yagenzurirwagaho abana basanga ari abahungu bakicwa.

Uwiringira Marie Josee umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kwibuka aya mateka ari ugukumira ko atazongera, bumwe mu buryo bwakoreshwa bukaba ari ukubaka imyumvire y’abakiri bato bagahabwa inyigisho zibarinda urwango n’ingengabitekerezo yose mbi.

Umwana na Nyina ni abantu batakunze gusigana mu nzira yo gushaka amakiriro mu gihe cya Jenoside 1994 aha mu Gitega hazwi ibikorwa byibasiye abagore n’ubu bakaba babyibuka.
Gusa uganiriye na bamwe batangaza ko nyuma y’iyi myaka 30 jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe bamaze gutera intambwe ifatika mu kwiyubaka kuko bafite igihugu kibitayeho. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *