Nyanza: 5 bakekwaho guhitana Umukobwa mu Murenge wa Busasamana bacakiwe

Abantu batanu bakekwaho kwica umukobwa bamuziza 100 Frw bamaze gutabwa muri yombi. Ni mu gihe umwe muri aba bikekwa ko yamusambanyije.

Ku wa 29 Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’umukobwa wabonywe yapfuye bigakekwa ko yishwe.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

Ubwo Itangazamakuru ryageraga ahabereye aya makuba, yahasanze inzego z’ubuyobozi zinyuranye zirimo iz’Umutekano, izi zinahise zitwara uwakekwagwaho wese kugira uruhare muri uru Rupfu.

Hakusanyijwe kandi abakekwaho gukora Uburaya kugira ngo batange amakuru kuri nyakwigendera, kuko na we bivugwa ko aribwo yakoraga.

Muri iki gikorwa, Imodoka yo mu Bwoko bwa Coaster yahagaze mu Muhanda rwagati isaba Abakobwa bakora Uburaya bifuza kugirwa inama kuyinjiramo.

Amakuru THEUPDATE yamenye ni uko aba bakobwa bari batwawe bemeraga ko bakora Uburaya baje kurekurwa.

Abatuye ahiciwe Nyakwigendera utatangajwe amazina, babwiye Itangazamakuru ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu 5. Muri aba 5, ibimenyetso bigaragaza ko 2 muri bo bashobora kuba aribo bishe Nyakwigendera.

Uwahaye Itangazamakuru aya makuru, yavuze ko muri aba babiri, harimo uwitwa Uwizeyimana w’imyaka 29 na Ntawutababona w’imyaka 42 kandi bombi bamaze gutabwa muri yombi. (THEUPDATE/Umuseke)

Ahazwi nko kuri 40 mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *