Nyabihu: Nyuma yo gutemesha Ishoka Umugore we yashatse no gutema Inzego z’Umutekano zimurasa mu Kico

Uwimana Theoneste bakundaga kwita Nyiragisukari yarashwe arapfa nyuma yo gutemesha Ishoka ityaye Umugore we. Yarashwe nyuma yo gushaka gutema inzego z’Umutekano aho zari zimusanze mu Ishyamba nyuma yo gukurikira uwo yari yatumye ngo amuzanire Irindazi.

Uyu yahise araswa n’Inzego z’Umutekano zikorera mu Murenge wa Kabatwa. Yarashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane nyuma yo gushaka kuzitema.

Umugoroba yatemyeho Umugore we, yatashye agaragara nk’ufite umugambi mubisha kuko ngo yageze mu yiyenza cyane nk’uko Umugore we abivuga.

Nyuma yo kurusimbuka, uyu Mugore wari watemaguwe arembye bikomeye mu Bitaro bya CHUK.

Nyuma yo gukora aya mahano, yahise ahunga ashakishwa umunsi wose, aza gusangwa yihishe mu Ishyamba, nyuma guhamagara umuntu ngo amuzanire Irindazi.

Ubwo yashyirwaga iri Rindazi, inzego z’Umutekano zahise zimugwa gitumo, zigiye kumufata avumbukana Umuhoro (Umupanga) ashaka kuzitema.

Mu rwego rwo kwirinda ko yagira uwo akomeretsa yahise araswa arapfa.

Kugeza ubu, inzego z’Umutekano n’Ubuyobozi bwo muri aka gace ntacyo baratangaza ku mvano y’intonganya zateye uyu Muryango gutemana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *