APR FC ifitemo 2 mu bakinnyi 5 bayoboye abasoje amasezerano n’amakipe bakinagamo

Tariki ya 30 Kamena 2023-24, Umwaka w’Imikino ya ruhago mu Rwanda uzashyirwaho akadomo, mu gihe hazaba hahawe ikaze Umwaka mushya w’i 2024-25.

Uyu Mwaka uzasiga bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye basoje amasezerano mu makipe bakinamo.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe, abakinnyi 5 bafatwa nk’abahanzwe amaso ku hazaza habo.

  • Jean Bosco Akayezu (AS Kigali)

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’Ubwugarizi, yageze muri AS Kigali muri Kamena y’i 2022 avuye mu Ikipe yo mu Karere ka Rubavu, Etincelles FC.

Nyuma y’Umwaka muri iyi kipe, Akayezu yagizwe Kapiteni wungirije w’iyi kipe y’Abanyamujyi, ndetse ari no mu bagize uruhare runini mu kuyikura mu Mwobo wo kumanuka mu kiciro cya kabiri muri uyu Mwaka w’imikino, isoreza ku mwanya wa 5.

Mu gihe ari kugana ku musozo w’amasezerano na AS Kigali, byitezwe ko ishobora kumwongerera amasezerano, kuko kugeza ubu nta yindi Kipe iragaraza kumureshya.

Jean Bosco Akayezu
  • Kevin Muhire (Rayon Sports)

Muhire yagarutse mu Ikipe ya Rayon Sports mu Kwakira ku Mwaka ushize, asinya amasezerano magufi azagera tariki ya 30 Kamena 2024.

N’umwe mu bakinnyi bakomeye kuri Rayon Sports, mu gihe yatandukanaga n’abari abakinnyi ba kizigenza bayo barimo; Heritier Luvumbu, Joackiam Ojera na Abdul Rwatubyaye.

Aba bakaba barayisize mu gihe Imikino yari igeze aho rukomeye, ndetse n’Ikipe ibakeneye kurushaho.

Uyu mukinnyi yamaze gutangariza Rayon Sports ko atazakomezanya nayo, ndetse yamaze kubengukwa n’Ikipe yo hanze y’u Rwanda.

N’ubwo yatangaje ibi, Rayon Sports ikomeje gukora ibishoboka byose bigamije kumwumvisha ko yagumana nayo.

Kevin Muhire

 

  • Clement Niyigena (APR FC)

Uyu wahoze ari myugariro w’Ikipe ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC, n’umwe mu bakinnyi Badashidikanywaho mu mutima w’Ubwugarizi muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mbere yo kwibasirwa n’Imvune itaramworoheye, Umwaka wa mbere akigera muri APR FC yakinnyemo imikino 21 ayitsindira ibitego 4.

Afatanyije na Yunusu Nashimiyimana, babaye Urukuta rwananiye buri wese washatse kurumeneramo, ndetse bafasha APR FC gusoza uyu Mwaka wa Shampiyona idatsinzwe igitego na kimwe.

Muri iyi Shampiyona, yakiniye APR FC imikino 27, ayitsindira ibitego 2.

Yeretse abakunzi ba APR FC ko ari umwe mu bakinnyi badashidikanywaho mu kugarira, gusa haracyategerejwe ahazaza he muri iyi Kipe, mu gihe ari kugana ku musozo w’amasezerano.

N’ubwo bimeze bitya, hari amahirwe ko APR FC yamwongerera amasezerano, gusa mu gihe atakomezanya n’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda, biroshoboka cyane ko yakwerekeza hanze y’Inkiko z’u Rwanda.

Clement Niyigena
  • Vincent Adams (Bugesera FC)

Adams yabaye Kapiteni w’Ikipe ya Bugesera FC muri uyu Mwaka w’imikino, n’ubwo yakunze kubanza ku Ntebe y’abasimbura.

N’ubwo akoreshwa nk’Umukinnyi usimbura, Adams iyo yinjiye mu Kibuga, uruhare rwe rugaragarira buri umwe, by’umwihariko ku mipira iryana acomekera ba Rutahizamu.

Yerekeje muri Bugesera FC muri Nyakanga y’i 2022. Azwi kandi nk’Umukinnyi wanyuze mu Ishuri rya Ruhago ry’Ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza.

Biravugwa ko mu gihe azaba arangije amasezerano mu Ikipe ya Bugesera FC, azahita yerekeza mu Ikipe ya Muhazi United.

Vicent Adams
  • Christian Ishimwe (APR FC)

Mu ntangiriro za Mutarama uyu Mwaka, byavuzwe ko Ishimwe yifuzwaga n’Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzaniya, gusa ntabwo byashobotse ayerekezamo.

Biravugwa ko iyi Kipe ikimugumijeho Ijisho, ku buryo bikunze yayerekezamo mu Mwaka utaha w’imikino.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru cyandika mu Rurimi rw’Icyongereza mu Rwanda, The NewTimes, Ishami rya Siporo, yavuze ko nta biganiro yagiranye na Azam FC cyangwa indi kipe iyo ariyo yose.

Ubwo azaba asoje amasezerano ye tariki ya 30 Kamena 2024, ashobora kongererwa amasezerano muri APR FC cyangwa se akayitera Umugongo, akajya kureba aho ubundi bweze hanze y’Inkiko z’u Rwanda.

Christian Ishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *