Gaza: Misiri yashinje Isiraheri kwitambika Umugambi wo guhagarika Intambara

Isiraheri ikomeje guhunga ingufu zose zikoreshwa kugirango imirwano ihagarare mu ntambara yayo na Hamas mu ntara ya Gaza.

Ibi Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yabibwiye abakuru b’ibihugu bari bateraniya mu nama i Manama muri Bahrain, kuri uyu wa kane. Misiri ni cyo gihuza impande zishyamiranye.

Yongeyeho ko Isiraheri irimo gukomeza ibikorwa byayo bya gisirikare i Rafah, umujyi wo ku mupaka w’amajyepfo hagati ya Misiri na Gaza. Yavuze kandi ko Isiraheri irimo gukoresha uwo mupaka unyurwaho n’abava ku ruhande rwa Palestina.

Isiraheri na Misiri byagiye byitana bamwana mu bijyanye n’uruhare mu gufunga icyo cyambu, cyagize akamaro kanini mu kugeza imfashanyo ku butaka bwo ku nkombe, aho abantu bamwe bakaba bashobora kwicwa n’inzara.

Isiraheri kuwa kabiri yavuze ko Misiri ari yo ikwiye gufata icyemezo cyo gufungura icyambu cya Rafah no gutuma ibyo gufashisha ikiremwa muntu byinjira mu ntara ya Gaza.

Ibi byatumye Misiri yamagana ibyo isobanura ko “ari nk’urwitwazo mu kugerageza” gushyira amakosa ku bandi mu bijyanye n’ikumirwa ry’imfashanyo.

Perezida Sisi yagize ati:“Twasanze Isiraheri ikomeje kwitaza inshingano zayo no guhunga uruhare mu bikorwa byose byatuma ihagarikwa ry’imirwano rigerwaho”.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *